Abagize ihuriro ry’ ibigo by’Ubwiteganyirize bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bateraniye i Kigali basuzuma uburyo barushaho guhuza imikorere, bafite igitekerezo cyo kuba bashyiraho ikigega kibahuza nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2012.
Abo bahuriye mu ihuriro ECASSA (East and Central Africa Social Security Association) bamaze iminsi itatu baganira ku buryo bahindura ibyo baba badahuriyeho, bagashyiraho uburyo bumwe ariko bunogeye buri wese ndetse byanashoboka bagashyiraho ikigega rusange kibahuza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe inyungu mu kigo cy’u Rwanda cy’ubwiteganyirize, Gakwaya Innocent, yavuze ko iyo nama ari ngombwa kuko iri no kuvuga ku ishoramari rishobora gukorwa mu bigo by’ubwiteganyirize.
Ati ”Imikorere y’ibigo by’ubwiteganyirize ijya gusa; ni yo mpamvu dushobora kunganirana.”
Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO