00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hatangiye Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 15

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie na Nyampeta Abdou

Kuya 27 July 2012 saa 09:05
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga, hatangijwe ku mugaragaro imurikagurisha ryateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’abikorera ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku nshuro ya 15.
Iri murikagurisha ririmo kubera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro aho risanzwe ribera, ryitabiriwe n’ibihugu 18 kandi rikaba ririmo ibishya byinshi.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma, umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Inteba Dr Pierre (…)

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga, hatangijwe ku mugaragaro imurikagurisha ryateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’abikorera ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku nshuro ya 15.

Iri murikagurisha ririmo kubera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro aho risanzwe ribera, ryitabiriwe n’ibihugu 18 kandi rikaba ririmo ibishya byinshi.

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma, umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Inteba Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yabwiye abitabiriye iri murikagurisha ubutumwa bwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, aho yifurije ikaze abitabiriye iki gikorwa, kandi abasaba kurushaho kwakira neza ababagana.

Minisitiri w’Intebe yashimiye Urugaga rw’Abikorera uburyo bateguye iri murikagurisha, yifuriza ikaze abaje kumurika ibikorwa byabo bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi ababwira ko amarembo afunguye ku bashaka gushora imari yabo mu Rwanda.

Yashimiye urwego rw’abikorera ndetse na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda uburyo bateguye neza iri murika gurisha, anashimira abazanye ibikorwa byabo, abasaba kwakira neza ababagana.

Yakomeje avuga ko imurikagurisha ari igikorwa kiza kigamije guhahirana n’ibindi bihugu, rikaba kandi imwe mu nkingi z’iterambare n’ubukungu bw’igihugu, aboneraho umwanya wo gusaba Abanyarwanda kwitabira iri murikagurisha kuko ngo bahakura ubumenyi ku bikorerwa mu bindi bihugu ndetse n’ibikorerwa mu Rwanda.

Mu rwego rwo kwishimira iki gikorwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu masaha ya saa kumi n’ebyiri hakaba haturikijwe imizinga irenga icumi.

Iri murikagurishwa ryitabiriwe n’abasaga 300 baje kumurika ibikorwa byabo bitandukanye, ibihugu bigera kuri 18 nibyo byaje kwitabira iri murikagurisha, kandi biteganyijwego rizamara iminsi 15 uhereye tariki ya 25 Nyakanga.

Muri iri murikagurisha kandi nibwo bwambere hagaragayemo agashya k’uko ibikorwa bibera muri iri murikagurisha bitambuka ku rubuga rwa internet rwa IGIHE.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages