Mu gikorwa cyo gutangizagahunda ya HANGA UMURIMO icyiciro cya kabiri mu Ntara y’Iburasirazuba cyabereye ku cyicaro cy’Intara i Rwamagana, Guverineri w’iyi ntara Uwamariya Odette yashimiye iyi gahunda, avuga ko Intara ayoboye yayishyize mu bikorwa by’ibanze bigomba kwibandwaho anemeza ko abatuye iyi ntara gahunda ya HANGA UMURIMO imaze kubacengera kandi ko nk’uko bimaze kubagaragarira izakura benshi mu bukene.
Hakizayezu utuye mu Karere ka Nyagatare watewe inkunga mu gutunganya amahembe y’Inka akayabyaza imitako inyuranye ndetse akanakora imikandara n’inkweto mu mpu,yagaraje uburyo amaze kwikura mu bukene abikuye ku nkunga ya HANGA UMURIMO, aboneraho gusaba abaturage gutinyuka bakihangira imirimo ibateza imbere aho gutega amaboko kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwivana mu mu bukene.
Undi watanze ubuhamya ni Mukangira Helena wo mu murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, wafashijwe na Hanga umurimo mu gutangiza uruganda ruto rukora isabune yo kumesa ndetse n’amavuta yo kwisiga azwi nka Savoki. Yagaragaje ko amaze kwinjira muri ba Rwiyemezamirimo babayeho neza muri Gatsibo, aboneraho na we gusaba abagitinya kwihangira imirimo ko batanzwe bagomba gutinyuka bakareba uburyo bakwivana mu bukene.
Nyuma yo gusobanura ku buryo burambuye ibyagezweho muri HANGA UMURIMO mu cyiciro cya mbere n’ibiteganywa mu cyiciro gikurikiyeho, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba yavuze ko HANGA UMURIMO yaje igamije gufasha abaturage kwihangira imirimo ibafasha kwikura mu bukene bakiteza imbere cyane cyane idashingiye ku buhinzi n’ubworozi; aboneraho gusaba uturere gushyira mu mihigo iki gikorwa kandi abaturage bagakangurirwa kucyitabira.



















TANGA IGITEKEREZO