Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Rwasave mu Karere ka Huye, ntabwo bumva ukuntu bavunika bahinga, nyamara byarangira bagasarura umuceri wose bawushyira Koperative, ntibahabwe uburenganzira bwo bwo kwitonereza ku ruganda uwo bazarya mugihe bategereje undi musaruro.
Aba bahinzi bavuga ko mu gihe cyashize bageneraga Koperative umusaruro bashaka kugurisha, ariko ngo ubu siko bimeze kuko basarura babahagaze hejuru, kugirango hatagira na mucye unyuzwa ku ruhande.
Umwe mu bahinzi agira ati” Ugenda nyine hariya muri Koperative mu ishyirahamwe ry’abahinzi ubundi bakawugurisha, bakakugurira ariko mu kukugurira bagera aho bakazaguha uwo kurya ariko aribo bakugeneye.”
Undi muhizi yagize ati” Nubundi umuceri tuwugura ku isoko nk’abandi, kuko utawuzanye wose bahita bawukwambura, kuko uhurira ku kibuga, ukanikwa ku kibuga ntabyo kujya kwanika mu rugo”.
N’ubwo aba bahinzi bavuga gutya, bamwe mu bagemura kuri Koperative KOWAYIRWA bo bahabwa umuceri wo kurya, n’ubwo bakeka ko kuwuhabwa byaba byaratewe n’uko byasakuje bikamenyekana ahantu hose, ariko na none ntibemera uburyo ibiro bahabwa bigenwa.
Aba bahinzi barakeka ko baba bakatwa ibiro, kuko ngo mu biro 20 bidatonoye bahabwa 16 bitonoye bine ngo bikaba iby’ibishishwa, umuceri waba warabawe ibihuhwe umuhinzi agatwara 15 cyangwa 14.
Perezida wa Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rwasave Mukundabantu Alexandre aganira na ORINFOR dukesha iyi nkuru, yatangaje ko bafashe gahunda yo guhuriza hamwe umusaruro wose w’umuceri, kugirango barinde aba bahinzi Abamamyi babahendaga banabafashe kubona isoko rihoraho.
Ikindi ngo babona umuceri utunganyije bitabaye ngombwa ko bawusekura, ariko bakishyura ibyawutanzweho mu ruganda, no kuwugeza kuri Koperative.
Agira ati” Hari ikibazo cy’imyumvire ihari yo kumva ko umuceri bakawusekura mu isekuru, no kuwushyira muri twa tumashini tumwe tuwangiza. Ubu hahunda twafashe ni iyo gukorana n’inganda noneho bakawutunganya bamara kuwutunganya bakawutugarurira tukawuha abahinzi, nabo bagafata umusaruro wabo.
Ikindi kibazo aba bahinzi bavuga ko batahawe ho amakuru, ni izamuka ry’igiciro cy’ifumbire, kuko bo bishyuye mbere baza kuyifata bakababwira ko bagomba kongeraho andi mafaranga 45 ku kiro.
Ubuyobozi bwa Koperative ariko, bwo buvuga ko ibiciro byahinduwe ku rwego rw’igihugu nta kindi bari kubikoraho. Aba bahinzi bifuza ko impinduka zifatwa bajya bazimenyeshwa, kandi n’ibyemezo bifatwa bakabanza kubigishwaho inama, bakanagaragarizwa uko umutungo winjira ucungwa.



















TANGA IGITEKEREZO