00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari ubwo wangiza amafaranga yawe uhaha uburozi

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 25 January 2012 saa 10:04
Yasuwe :

Hari abumva ijambo uburozi mu buryo buremereye , bakarifata nk’umuti w’imbeba, aside cyangwa ikindi umuntu yanywa/yarya inzogera igahita yirenga. Nyamara si aho gusa iryo jambo rikoreshwa, kuko n’ibyo kurya bihumanye/byahumanyijwe bifatwa nk’uburozi, naho imiti yacyuye igihe nayo abaganga bakayita uburozi nk’ubundi. Mu mujyi wa Kigali, Bamwe mu bahahira mu maguriro akomeye n’abagura imiti mu mafarumasi bafite impungenge zo guhabwa ibyataye igihe, bikaba byabahungabanyiriza ubuzima. (…)

Hari abumva ijambo uburozi mu buryo buremereye , bakarifata nk’umuti w’imbeba, aside cyangwa ikindi umuntu yanywa/yarya inzogera igahita yirenga. Nyamara si aho gusa iryo jambo rikoreshwa, kuko n’ibyo kurya bihumanye/byahumanyijwe bifatwa nk’uburozi, naho imiti yacyuye igihe nayo abaganga bakayita uburozi nk’ubundi. Mu mujyi wa Kigali, Bamwe mu bahahira mu maguriro akomeye n’abagura imiti mu mafarumasi bafite impungenge zo guhabwa ibyataye igihe, bikaba byabahungabanyiriza ubuzima.

Twakiriye ibitekerezo binyuranye by’abantu badashira amakenga bimwe mu bicuruzwa byo mu maguriro (alimentations /supers Markets) akomeye muri Kigali, cyane cyane ibigabanyirizwa ibiciro, kuko ngo kenshi biba biri gucyura igihe, cangwa se byararangije gupfa.

Nyuma yo kumva aho abantu binubira ibicuruzwa nk’ibyo , uyu munsi (25/01/2011) twasuye Super Markets esheshatu muri Kigali, muri ebyiri zikomeye kurenza izindi (SIMBA na NAKUMATT) hamwe tuhasanga ibicuruzwa bisigaje iminsi,6,7, 8 bigapfa, mu gihe ahandi twahasanze n’ibimaze ukwezi byaracyuye igihe, kandi bigicuruzwa ku mafaranga atubutse.

Kimwe mu bibazo bikomeye biriho nuko ibicuruzwa bisaza bigatakaza ubuziranenge bigaragara muri aya maguriro, ahanini biba ari ibiribwa n’ibinyobwa. Ikindi giteye inkeke ni uko amaguriro manini nka SIMBA na NAKUMATT niyo arangurirwamo n’abacuruzi bo mu mabutiki yo mu makaritsiye, kandi aba nabo bakitabira cyane bya bindi biba byagabanyirijwe ibiciro (promotion). Iyo aba bacuruzi bo mu makaritsiye babigejeje yo, akenshi babicuruza andi mezi n’amezi batitaye ku kuba byararangije gupfa, cyangwa se ntibanabimenye ko bitakiri ibyo gukoreshwa.

Twagerageje uburyo bwose bushoboka ngo tuvugane n’umuyobozi wa NAKUMATT kubw’ibi bicuruzwa byahumanye bagifite, abakumirizi batubwira ko adashobora kuboneka, kandi ko na nimero ye idatangwa.

Muri NAKUMATT, twahasanze uyu munsi (25/01/2012) ibiribwa bizapfa ejo
Ibi biribwa ntibyagombaga kwambuka umwaka wa 2011, ariko na n'ubu biracyatanditse muri Nakumatt
Muri NAKUMATT, ku kayabo ka 24600 F, ubasha kwihahira ibiribwa bimaze ukwezi bipfuye (Foto Williams, 25/01/2012)

Ku ruhande rwa Simba Super Market, Umuyobozi wayo Madamu Justine Ngarambe yadutangarije ko kimwe mu byo bitaho cyane kurenza ibindi ari ubuziranenge bw’ibyo bacuruza, kandi babigenzura buri munsi. Umuyobozi wa Simba yagize ati « Ntabwo twafata ibicuruzwa bishaje cyangwa byapfuye ngo tubicuruze, ariko na none nta bubasha dufite bwo kubuza abashaka kudusebya kubikora … Dukora igenzura rihoraho, iyo hari ibicuruzwa bisigaje amezi atatu tubigabanyiriza ibiciro ngo bishire vuba, naho ibisigaje icyumweru kimwe ngo bipfe duhita tubikura mu bindi .. Gusa ibibasha gutindamo ni ibiribwa umunsi umwe, bikava mu nzira …»

Madamu Justine avuga kandi ko iyo umukiriya wa Simba agize ikibazo ku giciruzwa cyose yahashye yo, mu ghihe kitarengeje iminsi itanu ashobora kukigarura, bakamuguranira, bakamusubiza amafaranga cyangwa se bakamuha ibinganya agaciro n’icyo yagizeho impungenge. Yongeyeho kandi ko nibura rimwe mu mezi abiri basurwa na RBS ikabagenzura.

Muri SIMBA, ibicuruzwa biri kuri Promotion, bisigaje iminsi mike bigacyura igihe, bakizeza ko badategereza umunsi wa nyuma
Bimwe muri byo bisigaje ibyumweru bibiri, ese bizaba byashizemo?

Abakozi twaganiriye muri izi Alimentations zombi bahuriza ku kintu cyo kuvuga ko ntawatinda ku matariki aba yanditse ku biribwa n’ibinyobwa, kuko biba bifite garanti y’andi mezi menshi imbere. Ese koko hari aho bihuriye n’ukuri ?

Ku ruhande rw’abacuruza imiti, ubuhamya dufite ni ubw’umuntu waguze imiti yo mu bwoko bwa "antibiotiques" muri Farumasi ya Rama imwe mu zizewe cyane muri Kigali, akaba yaragombaga gufata iyo miti mu gihe cy’ukwezi, ariko ayigura ku itariki ya 24 y’ukwezi. Atarayicagasa yasanze imiti yararangiranye n’ukwezi yayiguzemo, asubiyeyo gusaba ko bamuhindurira isigaye bamubwira ko nta kibazo iyo miti iteye, kuko ngo iba ikoze ku buryo ibasha no kurenzaho amezi atandatu itarangirika. Akomeje kwinginga ngo ahindurirwe bamubwiye ko n’abandi bayinywa kandi ntacyo bigeze baba. Yasabye kwigurira indi mishya, bati "Zana ordonnance nshya ..."

Iyi Pharmacie ivugwaho gutanga imiti yashaje,bakemeza ko hagisigaye andi mezi

Mu gihe hagikemangwa iyi mvugo y’amezi y’ikirenga ibiribwa , imiti n’ibinyobwa biba bifite, twagerageje kuvugana n’abo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) ngo tubabaze imikoranire bafitanye n’ibigo nk’ibi n’icyo bakora mu kurengera amagara y’abaturarwanda bibasha kugiraho ingaruka, ariko ntiturabasha kubabona, turacyabibakurikiranira.

RBS iti ni inshingano y’umuguzi kwigenzurira niba byo agura ari bizima

Mu gihe hagikemangwa iyi mvugo yo kuvuga ko habaho amezi y’ikirenga ibiribwa , imiti n’ibinyobwa, twagerageje kuvugana n’abo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) ngo tubabaze imikoranire bafitanye n’ibigo nk’ibi n’icyo bakora mu kurengera amagara y’abaturarwanda bibasha kugiraho ingaruka.

Philipe Nzayire ukuriye igenzura ry’ubuziranenge (Director of Quality Insurence ) muri RBS, yatangarije IGIHE.com ko Simba Super Market na Nakumatt ari ibigo bazi neza ko byujuje ibisabwa mu buziranenge, kandi ko babigenzura bihagije.

Ku kibazo cy’ibicuruzwa biba byararengeje itariki, kandi handitseho igihe ntarengwa bigomba kuba byakoreshejwe, ushinzwe ubuziranenge muri RBS yavuze ko byaba ari ikibazo gikomeye biramutse bikozwe, kuko inganda zikora ibyo byose zishyiraho igihe ntarengwa zimaze kugenzura neza ko nyuma yacyo bizaba byatakaje ubuziranenge. Ntibikwiye ko ibintu byarengeje amatariki byashyirwa ahagaragara cyangwa se ngo bibe bigicuruzwa. Nzayire yakomeje agira ati « Ariko nanone tudatinze muri ibyo, ni inshingano z’umuguzi kugenzura akamenya niba ibyo agiye kugura byujuje ubuziranenge, nk’uko umucuruzi nawe afite uburenganzira bwo kumanura igiciro cy’ibyo abona bizamupgfana akabikorera promtion, kandi ntaho bitaba ku isi»

N’ubwo Philippe Nzayire ukuriye ubuziranenge muri RBS avuga ko umuguzi ariwe nyambere mu gukora ubugenzuzi bw’ibyo ahaha, ubwo twaganiraga nawe mu kwezi gushize yari yadutangarije ko ikibazo cy’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bakizi neza, kandi ko bari bagifitiye ingamba zo kugikemura vuba.

Kanda hano, usome ibyo twaganirie na Nzayire –RBS mu kwezi gushize (Ukuboza 2011)

 Waba warigeze ugura ikintu cyataye agaciro?
 Waba waragizweho ingaruka na bimwe mu bicuruzwa nk’ibi?
 Waba se ukibibona hirya no hino?
 Aho iwanyu mu makaritsiye ntimwigurira ibimaze amezi n’imyaka byangiritse?

Gira icyo ubivugaho, ukoresheje umwanya wagenewe ibitekerezo (hasi)

NTWALI John Williams


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages