00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari uburyo bwagufasha gutsinda ibizamini mpuzamaganga by’Icyongereza

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 8 August 2012 saa 10:15
Yasuwe :

Benshi mu basaba akazi cyangwa se abashaka kujya gukora cyangwa no gukomeza amasomo mu mahanga bakunze kubazwa, icyemezo cyerekanako bakoze ibizamini mpuzamahanga by’Icyongereza, ariko kandi ugasanga kubona ibyo byemezo ari ingorabahizi.
Haliyamutu Jean Fiacre ni Umuyobozi w’Ishuri “International English Language School (IELS)” rikorera mu Mujyi wa Kigali, aganira na IGIHE yadutangarije ko mu Rwanda hari imfashanyigisho zishobora gutuma umuntu ushaka gukora mwene ibyo bizamini (…)

Benshi mu basaba akazi cyangwa se abashaka kujya gukora cyangwa no gukomeza amasomo mu mahanga bakunze kubazwa, icyemezo cyerekanako bakoze ibizamini mpuzamahanga by’Icyongereza, ariko kandi ugasanga kubona ibyo byemezo ari ingorabahizi.

Haliyamutu Jean Fiacre ni Umuyobozi w’Ishuri “International English Language School (IELS)” rikorera mu Mujyi wa Kigali, aganira na IGIHE yadutangarije ko mu Rwanda hari imfashanyigisho zishobora gutuma umuntu ushaka gukora mwene ibyo bizamini mpuzamahanga abitsinda nta nkomyi.

Ni muri urwo rwego yatubwiye ko hari ibitabo bishya kandi bigezweho binaboneka mu ishuri ayobora kubashaka kwitegura IELTS mu kwezi kwa Kanama ndetse na Nzeri.

Akurusho k’ibi bitabo ni uko bikubiyemo ibizamini bya IELTS byagiye bikorwa. Byongeye ni ibitabo byanditswe na “University of Cambridge (ESOL Examinations)” ikaba arinayo ifatanya na British Council gutegura IELTS.

Ibizamini bya IELTS bikorwa buri kwezi mu Rwanda, abifuza kubona ibyo bitabo babisanga ku ishuri rya International English Language School aho rikorera i Remera bakwifashisha telefoni 0783593253 cyangwa bakandika kuri internet kuri e-mail ya [email protected] bagahabwa ibisobanuro bihagije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages