00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abahezwa kubera umubyibuho ukabije

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 26 October 2012 saa 09:17
Yasuwe :

Umubyibuho ukabije ukomeje kugaraga mu Rwanda wibasira abafite ubuzima bwiza bibwira ko kurya byinshi kandi kenshi ari byo byerekana ubukire. Ibyo babikora batitaye ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bwabo.
Amakuru dukesha urubuga “Syfia Grands Lacs” avuga ko ishyirahamwe ry’abantu babyibushye cyane mu Rwanda riburira abantu babyibushye cyane kumenya uko bifata mu gihe bahabwa akato.
Mu nama yateguwe n’abantu babyibushye cyane yabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2012, umugore (…)

Umubyibuho ukabije ukomeje kugaraga mu Rwanda wibasira abafite ubuzima bwiza bibwira ko kurya byinshi kandi kenshi ari byo byerekana ubukire. Ibyo babikora batitaye ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bwabo.

Amakuru dukesha urubuga “Syfia Grands Lacs” avuga ko ishyirahamwe ry’abantu babyibushye cyane mu Rwanda riburira abantu babyibushye cyane kumenya uko bifata mu gihe bahabwa akato.

Mu nama yateguwe n’abantu babyibushye cyane yabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2012, umugore w’imyaka 25 yatunguye abantu benshi ubwo yari yinjiye mu cyumba cy’inama, kubera umubyibuho abura intebe yicaraho.

Umwe mu bagore bari bitabiriye iyo nama agira ati “najyaga mbona amashusho nk’ariya kuri interineti nkagira ngo ni amakabyankuru.”

Umwe mu baganga bavura umutima ukorera i Kigali, agira ati “ikibazo cyo kugira ibilo byinshi n’umubyibuho ukabije biremerereye igihugu. Umubare munini w’urubyiruko n’abagore bo mu mijyi biyongera ibiro mu buryo bukabije. Iyo ni yo mpavu umurongo w’abarwara indwara y’umutima ugenda uzamuka.”

N’ubwo mu muco nyarwanda umubyibuho wari ikimenyetso cy’ubukire, ishyirahamwe SOS rigizwe n’abanyarwanda babyibushye cyane bagera kuri 40 rivuga ko kubyibuha cyane ari ikibazo gikomeye cyane ku buzima bw’abantu.

Kuri ubwo burwayi budakira hiyongeraho n’ihezwa.

Rukundo upima ibilo 135, aherutse kugira ingorane ubwo abashinzwe kwishyuza imitwaro ku kibuga cy’indege bamwishyuzaga amafaranga y’inyongera ku gakapu gatoya yari afite kubera ibilo bye bwite. Abakozi ba gasutamo bavuze ko ibilo bye birenze ibyateganirijwe umugenzi.

Umwe mu bagore ubyibushye cyane na we agira ati “buri gihe iyo ninjiye muri bisi abagenzi bambwira ko ngomba kwishyura aha babiri.Ibyo birambabaza cyane ku buryo numva ntacyifuza gukora ingendo.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages