00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haracyari abafite imyumvire ibangamira iyakirwa ry’abana mu miryango

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 29 January 2013 saa 11:06
Yasuwe :

Mu gihe gahunda ya Leta yo gukura abana mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu miryango igenda ishyirwa mu bikorwa, hari ababyeyi bavuga ko umwana w’undi abishya inkonda kandi ko avuna irera; nyamara ngo bakwiye kubicikaho kuko byabangamira iyi gahunda.
Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2011, abana 730 mu 3323 bakaba barakiriwe mu miryango.
Gusa hari bamwe mu babyeyi batarayigira iyabo, bakavuga ko umwana w’undi abishya inkonda.
Mukamabano Athanasie, acuruza amatungo magufi mu mujyi wa (…)

Mu gihe gahunda ya Leta yo gukura abana mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu miryango igenda ishyirwa mu bikorwa, hari ababyeyi bavuga ko umwana w’undi abishya inkonda kandi ko avuna irera; nyamara ngo bakwiye kubicikaho kuko byabangamira iyi gahunda.

Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2011, abana 730 mu 3323 bakaba barakiriwe mu miryango.

Gusa hari bamwe mu babyeyi batarayigira iyabo, bakavuga ko umwana w’undi abishya inkonda.

Mukamabano Athanasie, acuruza amatungo magufi mu mujyi wa Kigali. Yatangarije IGIHE ko nta wanze gukura umwana mu kigo cy’imfubyi ngo amushyire mu bandi bana, ariko ngo kumurera ntibyoroshye.

Ati ”Sinanze kuba nafata umwana ngo mushyire mu bandi, ariko umwana w’undi abishya inkonda. Uramubwira ntiyumve, akagusuzugura kuko aba azi ko utamubyaye.”

Byukusenga Theoneste, atuye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo akaba arera abana batatu atabyaye. Anenga iyi myumvire, ati ”Ababyeyi gito ni bo bumva ko batarera umwana w’undi. Bariya bana ni Abanyarwanda. Kubarekera mu bigo by’imfubyi ni ukwirengagiza indangagaciro z’Umunyarwanda.”

Mukashema Alexia, umukozi mu nama y’Igihugu y’abana ushizwe gukurikirana gahunda yo gukura abana mu bigo by’imfubyi; yatangarije IGIHE ko “ababyeyi bakivuga ko umwana w’undi abishya inkonda ari abadafite umutima wa kibyeyi ngo bumve ko umwana wese ari umwana. Ababyeyi bafite ubumuntu muri bo, bamaze kumva akamaro ko gukura abana mu bigo by’imfubyi bakabashyira mu bandi, usanga ahubwo bavuga ko umwana w’undi aryoshya inkonda.”

Mukashema yongeraho ko mbere yo kujyana umwana mu muryango umubyeyi abanza gutegurwa, ababyeyi na bo bakagirwa inama kandi ngo ibyo umwana warerewe mu kigo cy’imfubyi akora mu buzima bwe bwa buri munsi ntaho bitandukaniye n’ibyo abana barezwe n’ababyeyi babo bakora.

Uyu muyobozi avuga ko kuva iyi gahunda yatangira nta mubyeyi wari wavuga ko umwana yajyanye yamunaniye cyangwa ngo umwana avuge ko ababyeyi bamwakiriye bamufashe nabi, kandi ngo ibyo biramutse bibayeho hari inzego zishinzwe kubikirikirana kuva mu nzego z’ibanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages