Mu gihe mu Rwanda hakunze kuvugwa ibiza rimwe na rimwe byica abantu bikanangiza ibikorwa remezo, abashakashatsi barasabwa kumenyesha hakiri kare imihindagurukire y’ikirere kugira ngo abanyarwanda babashe kwirinda.
Ibi byatangajwe n’abayobozi batandukanye bari mu kiganiro cyari kigamije kwirinda no gukumira Ibiza cyateguwe n’umushinga RODI cyabereye mu karere ka Ruhango ku wa kane Ugushyingo 2012.
Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yemeje ko hari ingero z’ibiza byagaragaye muri aka karere aho umuntu umwe yakubiswe n’inkuba hakanangizwa n’ibikorwa remezo.
Ahereye kuri uru rugero, Mbabazi yasabye inzobere mu bijyanye n’imihindagurukire y’ikirere kugaragaza uruhare rwabo muri iki gikorwa kuko byafasha abayobozi guteguza ibyo biza kandi bikaba byatuma n’abanyarwanda bafata izindi ngamba zo kubyirinda.
Dr Rwanyiziri Gaspard, inzobere mu bijyanye n’ubumenyi bw’Isi, avuga ko abashakashatsi bakoze uko bikwiye byakiza ubuzima bw’Abanyarwanda bahitanwa n’ibiza kandi bikarengera n’ibikorwa remezo.
Dr Rwanyiziri akomeza asaba abashakashatsi kugerageza kujya bakora ubushakashatsi ku mpamvu zitera ibiza, bityo bakaburira abaturage mbere y’uko biba cyangwa se bakababwira ko ikiza runaka kigiye kuba bagashaka uko bacyirinda.



















TANGA IGITEKEREZO