Ngabonziza Eric wari ufite imyaka 23 wo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, yahitanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’ ubwo yageragezaga kugitera abashinzwe umutekano w’uyu murenge na banki ya SACCO yo muri uyu murenge.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Gashyantare 2013, Ngabonziza agerageza gutera ‘grenade’ abashinzwe umutekano b’inkeragutabara, ariko ngo abateye iyi ‘grenade’ ntiyabafata igwa ku rukuta ihita imugarukira iramwica.
Ndungutse Moise, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, yatangarije IGIHE ko ibi byabaye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro, yongeraho ko ubu mu rwego rwo gukaza umutekano bari gukorana inama n’abaturage, ati “Ubu tumaze gukorana inama n’abaturage kandi hari n’izindi turi gutegura mu rwego rwo kubashishikariza kwirinda icyo ari cyo cyose cyabahungabanyiriza umutekano.”



















TANGA IGITEKEREZO