00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Amafaranga 150 aboroje inka

Yanditswe na

Christophe Hitayezu

Kuya 9 March 2013 saa 11:43
Yasuwe :

Mu gihe cy’imyaka itanu, abagore bo mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara bibumbiye mu itsinda ‘Tworoherane’, ribageza ku nka bagabiranye bizihiza umunsi w’abagore ku ya munani Werurwe 2013.
Izi nka 10 zaguzwe mu mafaranga bizigamiraga batanga 150 mu cyumweru kuri buri mu nyamuryango. Mu kiganiro Yubahwe Cecile ukuriye iri tsinda yagiranye na IGIHE, yavuze ko bose hamwe ari abanyamuryango 25 b’abagore ubu bakaba bamaze kugera kuri byinshi.
Yavuze ko batangiye (…)

Yavuze ko batangiye buri wese atanga amafaranga 150 mu cyumweru, nyuma biyemeza kujya bakodesha imirima bagahinga amafaranga avuyemo akaba umutungo w’itsinda.

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kuri uyu wa gatanu tariki ya munani Werurwe 2013, amafaranga bari bamaze kugeraho bayaguzemo inka 10 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 barazorozanya. Ku ikubitiro bagabiye abanyamuryango 10, kandi ko ngo bizeye ko ku itariki nk’iyi mu mwaka wa 2014 bazagabira abasigaye bose.

Uretse kugabirana inka kandi bavuga ko bagabiranye amatungo magufi, banagurirana ibitenge ndetse bafashanya kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mamba Nyirimanzi Gilbert, yabwiye IGIHE ko iri tsinda rifite uruhare runini mu iterambere, rikaba kandi ngo rinafite icyerekezo gihamye cyo guteza imbere umuryango rihereye ku mugore.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages