Mu rwego rwo korohereza uburyo bwo gutwara bimwe mu bihingwa mu karere ka Gatsibo, indogobe 6 zizifashishwa muri icyo gikorwa aho kugeza ubu zimaze gutanga umusaruro ugaragara mu kwikorera bimwe bimwe mu biba byasaruwe.
Mu kiganiro n’Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yatangarije IGIHE ko izo ndogobe zigera kuri 6 zimaze gutanga umusaruro ugaragara urimo kwikorera, gutwara igihingwa cy’umuceri ndetse no gutwara bimwe bigori dore ko ako karere kazwiho kweza icyo gihingwa k’uburyo buri hejuru.
Ku birebana n’uko bigaragara ko uyu mubare waba ukiri hasi, Ruboneza Ambroise yatangarije IGIHE ko bakiri mu igerageza ngo nyuma yo kubona ko zaba zizatanga umusaruro zari zitezweho, ngo akarere nako kiteguye gukomeza kuzongera.
Abajijwe niba buri muturage muri aka karere ka Gtsibo ashobora kuba yagura izi Ndogobe, Ruboneza Ambroise yatangaje ko zihenze cyane bityo akarere kakaba gafite gahunda yo kuzitanga ku mashyirahamwe atandukanye akorera muri ako karere mu rwego rwo kuyafasha mu buryo bwo gutwara umusaruro ku nganda, ariko avuga ko umuturage waba afite ubushobozi yayigurira nk’uko buri muntu wese yagura imodoka yo gutemberamo.
Akarere ka Gatsibo kagizwe n’imirenge 14, kazwiho kugira ubutaka bunini kandi bwera dore ko kari mu turere tweza igihingwa cy’ibigori ndetse n’urutoki.



















TANGA IGITEKEREZO