00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo : Yatemaguwe n’abantu batandatu ku bw’amahirwe ararusimbuka

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 2 October 2012 saa 05:47
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira, ahagana mu ma saa tatu z’ijoro, Rutsindura Alexis w’imyaka 26 y’amavuko yatemaguwe n’abantu batandatu nyuma y’impaka ndende yagiranye n’umumotari wari umuvanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali; kugeza ubu abakoze ibyo ntirabamenyekana.
Amakuru atugeraho avuga ko uwo mu motari yavuye kuri moto ubwo yari amucyuye i Kanombe amuvanye i Nyabugogo atangira guhamagara, hashize iminota mike haza abantu bari bitwaje imihoro birunda kuri (…)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira, ahagana mu ma saa tatu z’ijoro, Rutsindura Alexis w’imyaka 26 y’amavuko yatemaguwe n’abantu batandatu nyuma y’impaka ndende yagiranye n’umumotari wari umuvanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali; kugeza ubu abakoze ibyo ntirabamenyekana.

Amakuru atugeraho avuga ko uwo mu motari yavuye kuri moto ubwo yari amucyuye i Kanombe amuvanye i Nyabugogo atangira guhamagara, hashize iminota mike haza abantu bari bitwaje imihoro birunda kuri Rutsindura, maze kubera nawe ari umukarateka (yafashe amasomo yo kwirwanaho) agerageza kubarwanya nubwo nyuma baje kumurusha imbaraga, ariko abasha kwiruka arabacika.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga mu Bitaro Bikuru bya Polisi ku Kacyiru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira, yasanze imyenda ya Rutsindura icyuzuye amaraso nubwo abaganga barimo kumwitaho bamupfuka ibikomere byinshi byari byiganje ku maboko ye.

Rutsindura yari ari mu Kigo cy’Ubujyanama Isange One Stop Center gikorera aho mu Bitaro bya Polisi, kuko byagaragaraga ko yatangiye guhungabana.

Yakomeje agira ati ”Nyuma yo kurwana n’abantu batandatu bitwaje imihoro, nakomereretse cyane, abo nasabaga ubutabazi bose banteraga utwatsi bakambwira ngo njye kwa muganga, nta kundi nahise njya mu rugo i Kanombe, mpagera saa sita z’ijoro.”

Aya amahano yongeye kugwira Rutsindura nyuma yaho mu minsi ishize twabagejejeho inkuru zavugaga ko yatezwe n’abantu atazi bakanamuvuna ukuboko, ubwo yavaga gusura abo mu muryango we mu Matyazo, ndetse n’ikindi gihe yashatse kugirirwa nabi n’abantu ubwo yavaga mu kazi mu isosiyete Akagera Motors.

Mu kiganiro na Yolande Mukagasana, Umujyanama unashinze ubuvugizi bw’abana bacitse ku icumu muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside(CNLG), yavuze ko ababajwe n’iri hohoterwa rikorerwa Rutsindura, ndetse avuga ko ubwo yazaga gukora muri Komisiyo ikibazo cye yakihasanze aho ari mu manza z’abamwihakana bamushinja kuba atari Umunyarwanda.

Mukagasana yakomeje agira ati ”Kuba ikibazo cy’uyu musore kiri mu rubanza, ntawamenya niba abo bafitanye amahari bafite uruhare mu mahano agenda amukorerwa.”

Nk’umuntu ukurikirana ibibazo bya Rutsindura ukomeje guhohoterwa, Yolande yasoje asaba Ubutabera ko bwakora iyo bwabaga kugirango ukuri kumenyekane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt Theos Badege yatangaje ko bagikurikirana iki kibazo, amakuru arambuye akaza kuza kuyadutangariza.

Mukagasana Yolande ubwo yari yagiye gusura Rutsindura ku Bitaro bya Polisi
Rutsindura yageze ku bitaro mu gitondo mu gihe yatemaguwe nijoro

Foto:Rwaka

Izindi nkuru zerekeye Rutsindura Alexis

Araburana kuba Umunyarwanda mu gihe ashinjwa kuba Umurundi

Ruracyageretse hagati ya Gahenda n’umwana ashinja kuba Umurundi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages