00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Urubyiruko rwa FPR rurishimira ibyagezweho mu myaka 25

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 9 September 2012 saa 07:59
Yasuwe :

“Mu myaka 25 umuryango wa FPR Inkotanyi umaze uvutse nkatwe urugaga rw’urubyiruko rwo mu karere ka Gasabo hari aho tumaze kwigeza”.
Ibi byatangajwe na Tuyisabe Pascal umuyobozi mukuru w’urugaga rw’urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo ubwo bari baje kumurikira Abanyarwanda ibikorwa uru rubyiruko rwagezeho, no kwishimira aho igihugu kigeze no gufata imigambi mishya igamije iterambere.
Muri iki gikorwa cyari kitabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye abandi (…)

“Mu myaka 25 umuryango wa FPR Inkotanyi umaze uvutse nkatwe urugaga rw’urubyiruko rwo mu karere ka Gasabo hari aho tumaze kwigeza”.

Ibi byatangajwe na Tuyisabe Pascal umuyobozi mukuru w’urugaga rw’urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo ubwo bari baje kumurikira Abanyarwanda ibikorwa uru rubyiruko rwagezeho, no kwishimira aho igihugu kigeze no gufata imigambi mishya igamije iterambere.

Muri iki gikorwa cyari kitabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye abandi muri aka karere bagaragaje ibikorwa byabo birimo ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa by’ubukorikori, ndetse n’ubucuruzi.

Uretse kwerekana ibikorwa uru rubyiruko rwakoze mu rwego rwo kwiteza imbere, urubyiruko rwishimiye ibikorwa umuryango wa FPR Inkotanyi wagezeho mu myaka 25 ishize, aha hakinnye imikino itandukanye harimo imikino njya rugamba (karate) ndetse no kwiyereka.

Mu kiganiro IGIHE Tuyisabe Pascal, yatangaje ko mu myaka 25 u Rwanda rwaciye mu bihe bibi byinshi ariko ubu aho rugeze ni aho kwishimira.

Ati” Ubu tugiye gutangira igikorwa cyo kwihangira imirimo igihe tuzaba twongeye guhurira hano tuzahure nta muntu muri twebwe ugifite ikibazo cyo gutaka akazi,” tugiye guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko rw’u Rwanda”.

Kwizihiza imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, bikomeje kwitegurwa mu ngeri zose z’Abanyarwanda hategurwa imikino ndetse haba n’amarushanwa.

Hejuru ku ifoto: Tuyisabe Pascal umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages