00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Ubundi buryo bwo guca abacuruza ku dutaro

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 26 March 2013 saa 03:52
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’inzego z’abagore mu Karere ka Gasabo buravuga ko bugiye kwegera abagore bacururiza mu mihanda bubagire inama yo kuwuvamo, bahabwe inkunga nyuma yo kwibumbira mu makoperative biteze imbere.
Kanakuze Liberatha , Umuyobozi w’Inama y’Abagore mu Murenge wa Kimironko ngo asanga abagore bo muri uyu murenge baramaze kwiteza imbere barimo abibumbiye mu makoperative atandatu afite ibyangombwa bya burundu n’andi atanu ari mu nzira zo kubibona, n’ubwo harimo amwe muri yo afite (…)

Ubuyobozi bw’inzego z’abagore mu Karere ka Gasabo buravuga ko bugiye kwegera abagore bacururiza mu mihanda bubagire inama yo kuwuvamo, bahabwe inkunga nyuma yo kwibumbira mu makoperative biteze imbere.

Kanakuze Liberatha , Umuyobozi w’Inama y’Abagore mu Murenge wa Kimironko ngo asanga abagore bo muri uyu murenge baramaze kwiteza imbere barimo abibumbiye mu makoperative atandatu afite ibyangombwa bya burundu n’andi atanu ari mu nzira zo kubibona, n’ubwo harimo amwe muri yo afite ikibazo cyo kutabona aho agurisha ibikorwa byayo birimo imitako n’ibindi.

Mu iterambere ngo abagore barenga 52% batuye muri uyu murenge barabitsa bakanaguza muri SACCO. Mu gihe bagikomeza guhugura abagore mu gukora ibikorwa byabateza imbere bimwe muri byo byakozwe mu kwezi kwahariwe umugore kandi bigikomezanya n’uku kwezi biciye mu mugoroba w’ababyeyi.

Nyamara n’ubwo bageze kuri ibi bikorwa ngo haracyari ikibazo cy’abagore bacururiza mu mihanda itandukanye muri uyu murenge birirwa bakwepana na Polisi nyuma yo gucururiza ahatemwe, nk’uko Kanakuze yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2013 mu nama y’Inteko Rusange y’abagore mu Murenge wa Kimironko.

Kanakuze avuga ko usanga abana barererera muri ibyo bikorwa bakorera mu mihanda n’abo bamwe muri bo bakura bakaba abana bo ku mihanda badafite icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza, asaba ko bakwitabwaho bagafashwa kuva kuri uyu muhanda.

Mukarukiza Félicite , Umuyobozi w’Inama y’Abagore mu Karere ka Gasabo yatangarije IGIHE ko iki kibazo kibahangayikishije ku buryo bagiye kugikemura babumbira hamwe aba bagore bagahugurwa ku burere mboneragihugu barindwa kwirirwa bahanga na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano. Ibi kandi ngo bizajyana no kubahuriza hamwe bashyirwe mu makoperative ku bazagira ubushake maze baterwe inkunga zitandukanye zibafasaha kubona aho bakorera mu buryo bukurikije amategeko bazanaheraho biteza imbere.

Bamwe mu bagore babashije guhanga imirimo

Ku kibazo cy’abatabona amasoko y’ibicuruzwa byabo nabo, Mukarukiza yavuze ko bagiye kuyabashakira biciye mu buvugizi bazabakorera no mu nzego zitandukanye zabigura no gushyira ibikorwa byabo ku isoko bikabonwa n’abantu batandukanye bazavamo n’abaguzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages