Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) Mu rwego rwo kwitegura umunsi w’umusoreshwa, uba buri mwaka cyatanze mudasobwa 10 ku kigo cy’Amashuri cya Rutunga mu Karere ka Gasabo (Groupe scolaire Rutunga).
Nk’uko biri mu nshingano zabo zo guteza imbere ibikorwa rusange bifiye inyungu abaturage, Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kizatanga Mudasobwa 10, zikazatangwa mu bigo bigera kuri 5 byatoranyijwe muri buri ntara zose zigize u Rwanda.
Mu Mujyi wa Kigali haratoranyijwe Groupe scolaire ya Rutunga, uhuriweho n’i kigo cy’amashuri abanza ndetse n’a ashuri y’icyiciro rusange (9YB) ndetse ni shuri ry’incuke, abanyeshuri biga kuri iki kigo bose hamwe ni 1613.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iKigo cy’amashuri cya Rutunga Habanabashaka Jean Batiste, ngo bari basanzwe bafite mudasobwa imwe, ikaba ariyo yigirwagaho n’abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza kugeza mu cyiciro rusangaje.
Habanabashaka yatangaje ko iki gikorwa RRA yakoze kibashimishije cyane bitewe n’umusaruro ndetse ni terambere cyizazana ku kigo abereye umuyobozi, ndetse no mu Murenge wa Rutunga muri rusange.
Mu ijambo rwe Komiseri w’Ikigo cyi Gihugu gishizwe kwinjiza imisoro Kagarama Ben, yatangaje ko ikoranabuhanga mu bikorwa bya buri munsi ari inzira yo wihutisha iterambere, akaba yaratangaje ko amafaranga ava mu misoro agararukira Abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye, aboneraho gusaba abanyarutunga gufataneza izo mudasobwa bahawe, bakazazibyaza umusaruro.
Iki gikorwa cyo gutanga Mudasobwa kizakomereza mu zindi ntara ku bigo bya mashuri byagiye bitoranwa, mu rwego rwo kwitegura umunsi w’umusoreshwa uba buri mwaka, uyu mwaka ukaba ufite insanganyamatsiko igiriti “Ikoranabuhanga mu misoro, inzira yo kwihutisha iterambere”.



















TANGA IGITEKEREZO