Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2012, mu Murenge wa Kabuga ku nzu y’Urubyiruko y’i Kabuga habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa yahabwaga koperative 15 zo mu karereka Gasabo, aho zahugurwaga uko zikwiriye gucunga umutungo, amategeko azigenga, kwihangira imirimo n’ibindi.
Aya mahugurwa yari agamije guhugura urubyiruko rwibumbiye muri aya ma koperative 15 uko rwashyira mu bikorwa ibijyanye no guteza imbere koperative ruturukamo, yitabiriwe na ‘Koperative Ubuzima bushya’ igizwe n’abavuye Iwawa kuri ubu ikora ubwubatsi, ubudozi, korora n’ibindi, harimo iy’abanyonzi b’i Gikomero, iyitwa RAFIKO, Abahizi y’i Kinyinya, ATAMIMORWA n’izindi.
Mu rwego rwo gusobanukirwa bimwe mu byo bigishijwe, hakozwe ingendoshuri aho basuye RAFICO iri i Kabuga isanzwe ikora ubworozi bw’amafi, basura na KOABU ibumba amatafari ku buryo bugezweho nk’uko twabitangarijwe n’Umuhuzabikora wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Gasabo Musirikare David.
Gatete Desire waturutse mu Nama nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko nk’umushyitsi mukuru wari witabiriye uyu muhango, yagize ati « Nyuma y’aya mahugurwa yari agamije kubaha ubumenyi bwiyongera ku mbaraga mufite, nk’abishyize hamwe murasabwa gukora nk’abari mu marushanwa munashakisha uko mwateza Igihugu imbere ».
Abitabiriye aya mahugurwa kandi, bashyikirijwe impamyabumenyi, buri koperative inahabwa igitabo gikubiyemo inyigisho zose zigishijwe.



















TANGA IGITEKEREZO