00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo : Abagore batangiye kwiga uburyo uburinganire butabangamira abagabo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 27 September 2012 saa 04:54
Yasuwe :

Uburinganire ntabwo ari ukwiyibagiza inshingano zawe nk’umugore ngo wumve ko ibyo wakoraga bigiye kuzajya bikorwa n’umugabo wawe. Ibi ni ibitangazwa na Umurungi Jennifer umwe mu bagore bari bitabiriye inama yahuje abari n’abategarugori b’i Gasabo n’Ihuriro ry’Abagore b’abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda (FFRP). Muri iyi nama yibanze ahanini ku buringanire bw’umwari n’umutegarugori n’abagabo mu Rwanda, abari bayitabiriye bagaragaje impungenge baterwa n’uko bamwe mu bagore (…)

Uburinganire ntabwo ari ukwiyibagiza inshingano zawe nk’umugore ngo wumve ko ibyo wakoraga bigiye kuzajya bikorwa n’umugabo wawe.

Ibi ni ibitangazwa na Umurungi Jennifer umwe mu bagore bari bitabiriye inama yahuje abari n’abategarugori b’i Gasabo n’Ihuriro ry’Abagore b’abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda (FFRP).

Muri iyi nama yibanze ahanini ku buringanire bw’umwari n’umutegarugori n’abagabo mu Rwanda, abari bayitabiriye bagaragaje impungenge baterwa n’uko bamwe mu bagore bafashe uburinganire uko butari.

Nk’uko aba bagore babigaragaje, uburinganire bamwe mu bagore babufashe nk’aho bagomba gusa n’abagabo babo, abagabo nabo bagakora imirimo abagore bakoraga.

Umurungi Jennifer, yagize ati ”Abagore hari inshingano twateshutseho, nta mugore w’ubu ukimenya abana be ngo abiteho amenye imico yabo. Ubundi umugore w’Umunyarwanda yajyaga amenya abana be, akamenya ushobora kuzaba inzererezi ndetse akamenya uburyo yamurera, ariko abana ntabwo bakimenya ba nyin,a na banyina ntabwo bakimenya abana babo, muri twe hari abafashe uburinganire uko butari, ntabwo bishoboka ko waringanira n’umugabo wawe 100%, nonese umugabo wawe yaheka umwana uhari, yatwita se, yasasa se uhari”?

Umurungi yakomeje avuga ko uburinganire bivuga gucika kubyo wakoraga nk’umugore, uburinganire bivuga kuringanira imbere y’amategeko, mukagira uburenganzira bungana ku mutungo, ndetse no kubahana, ariko ntabwo bisobanura kwiyibagiza inshingano zawe.

Mutsiri nawe wari mu bari bitabiriye iyi nama, yagaragaje impungenge z’uburyo abana ba bakobwa bashaka abagabo muri ibi bihe batakizi neza inshingano zabo.

Yagize ati ”Abakobwa b’ubu kubera kwirirwa bareba ibintu by’Abanyaburayi ntabwo bakimenya agaciro k’umugabo, umukobwa w’ubu yumva yasasa uyu munsi umugabo nawe agasasa umunsi ukurikira. Abagobo baremanywe icyubahiro ntabwo wabibambura”.

Mukaruziga Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gasabo, yavuze ko intego y’iyi nama ari ukungurana ibitekerezo kugirango bakemure ibibazo byugarije abagore, ati ”Ubu hari ikibazo cy’abagore bafashe ukundi uburinganire, n’ubwo umukobwa aba umwe agatukisha bose ubu dufite gahunda yo kumvisha Abanyarwandakazi akamaro kabo mu muryango”.

Umurungi Jennifer umwe mu bagore bari bitabiriye inama
Bamwe mu bapolisi b'abagore bari bitabiriye inama

Uburinganire ni jambo ryakiriwe neza n’Abanyarwandakazi, kubera amateka yaranze umutegarugori mu Rwanda, ariko abagabo nabo batangiye kuvuga ko abagore basigaye bararenze imbibi, ari nabyo abagore batangiye kwigaho ngo bikosorwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages