00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Frank Habineza Umuyobozi w’ishyaka Green Party aratahuka mu Rwanda kuri uyu wa Kane

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 5 September 2012 saa 02:52
Yasuwe :

Frank Habineza Umuyobozi w’ishyaka Green Part ritaremererwa gukorera mu Rwanda mu bhuryo bwemewe n’amategeko, aratahuka mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nzeri 2012.
Amakuru dukesha BBC avuga ko Frank Habineza, yiteguye kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, aho atahutse mu Rwanda avuye mu gihugu cya Suwedi, nyuma y’imyaka ibiri adakandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda.
Habineza avugako, aje mu Rwanda nyuma yo kurangiza akazi (…)

Frank Habineza Umuyobozi w’ishyaka Green Part ritaremererwa gukorera mu Rwanda mu bhuryo bwemewe n’amategeko, aratahuka mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nzeri 2012.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Frank Habineza, yiteguye kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, aho atahutse mu Rwanda avuye mu gihugu cya Suwedi, nyuma y’imyaka ibiri adakandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda.

Habineza avugako, aje mu Rwanda nyuma yo kurangiza akazi kenshi yari afite hanze y’u Rwanda, akaba yiteguye kuza gukorera politiki ye mu Rwanda, ndetse no gukurikirana ikorwa ry’iperereza ku rupfu rw’uwari Visi Perezida w’iryo shyaka ariwe Andre Kagwa Rwisereka wishwe mu myaka ibiri ishize ariko kugeza ubu urupfu rwe rukaba rutaramenyekana.

Frank Habine za ni Perezida w’ishyaka rirengera ibidukikihe Green Party ritaremerwa gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, iri shyaka tsi bw’rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages