“Izingiro ry’amahoro” filime imara iminota 120, ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igiye kwerekanwa mu bigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza muri iki gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 19.
Gasigwa Léopold wakoze iyi filime atangaza ko yitegura kuyerekana guhera ku wa 5 Mata 2013, muri Sport view Hotel, nyuma y’aho akazerekeza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda no mu bindi bigo by’amashuri.
Iyi filime ifite ibice bitatu kandi ikaba ikozwe mu buryo bw’amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda guhera mu mwaduko w’abakoloni kugeza nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Igice cya mbere gihera mu gihe cy’Abakoloni kugeza mu 1990. Hagaragaramo amateka mabi yaranzwe no kubiba Jenoside n’ivangura mu bana b’u Rwanda.
Ikindi gihera ku wa 1 Ukwakira 1990 kugeza ku wa 4 Nyakanga 1994, ubwo FPR Inkotanyi yahagarikaga Jenoside, icyo gice akaba ari cyo yise “Umuvuduko wa Jenoside”.
Icya gatatu gihera ku wa 19 Nyakanga 1994 kugeza ku wa 9 Kanama 2010 ubwo habagaho amatora y’umukuru w’igihugu. Yacyise “Isanwa ry’Igihugu n’icyizere cy’ahazaza”.
Bamwe mu bayobozi bagaraga muri iyi filime bagiye bahabwa ijambo, harimo Senateri Dr Tito Rutaremara, Boniface Rucagu, Padiri Kibanguka Andre, bamwe mu barimu bo muri za kaminuza ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu gihugu.
Bumwe mu butumwa ateganya gutanga aho azaba ayerekana, azibanda ku gushishikariza Abanyarwanda kubana mu mahoro, kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda haherewe ku mateka yabaye mu gihugu cyacu, no gusaba urubyiruko kuyamenya.
Gasigwa avuga ko iyi filime yamutwaye igihe kingana n’imyaka itandatu ayitegura, isohoka ku wa 25 Mutarama 2013. Yamutwaye amafaranga agera kuri miliyoni 17, abitewemo inkunga na Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC), Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG). Igitekerezo cyaturutse ku mateka y’ibyamubayeho, bituma yandika iyi Filime igamije kunga Abanyarwanda.
Bamwe mu bagaragara muri Filime Izingiro ry’amahoro



















TANGA IGITEKEREZO