Abatuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abatuye akarere muri rusange, babangamiwe n’umutwe FDLR ukomeje ibikorwa by’ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu ikorerera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatatu tariki 06 Werurwe 2013 n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt.Gen. Charles Kayonga, ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi icumi ku bijyanye no guhuza impande zishyamiranye mu bihugu birimo imvururu (Political affairs course).
Lt. Gen. Charles Kayonga afungura ku mugaragaro aya mahugurwa, yasabye abayitabiriye kuzaganira ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kubuza umutekano abatuye akarere nka FDLR n’imitwe iyishamikiyeho nka Nyatura na Vutura, bifatanya mu bikorwa byo kwica ndetse no gufata ku ngufu abagore.
Ati “FDLR iri muri Congo kuva mu 1994, nyuma yo gukora Jenoside mu Rwanda, ikaba ibangamiye cyane abaturage ba Congo ndetse n’abo mu karere muri rusange. Uretse ibyo bikorwa bibi, uyu mutwe wifatanyije n’igisirikare cya Congo FARDC, bafasha mu ivuka ry’imitwe nka Nyatura na Vutura.”
Aya mahugurwa abera mu kigo cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, ni ubwa mbere agiye kubera ku mugabane wa Afurika nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’iri shuri Col. Jill Rutaremara. Ati “Ni ubwa mbere aya mahugurwa abereye muri Afurika, by’umwihariko mu kigo cy’amahoro.”
Ikigo cy’amahoro Rwanda Peace Academy, kimaze gutanga amahugurwa y’uburyo butandukanye agera kuri 20.
Abatangiye amahugurwa baturuka mu bihugu 11 bigize East African Standby Force (EASF), birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Comores, Seyshel, Ethiopia, Somalia, Sudani, Djibouti ikaba yaritabiriwe n’abasivili, abapolisi ndetse n’abasirikare bose bakaba bagera kuri 28.



















TANGA IGITEKEREZO