00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese kuba umukobwa akora mu kabari bivuga ko ari indaya?

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 19 January 2013 saa 11:09
Yasuwe :

Mu tubari two mu Rwanda ahenshi usanga hakora abakobwa. Hari abantu bamwe na bamwe bafite imyumvire ko umukobwa ukora mu kabari aba ari indaya, aba bakirengagiza ko na bo baba bari ku kazi kadafite aho gahuriye n’uburaya.
Hirya no hino mu tubari no mu mahoteri, usanga hakora abahungu n’abakobwa, abagabo bamwe iyo bahageze barenga icyabazanye, bagatangira gutereta kuko ngo baba bazi ko uretse gukora mu kabari n’ibindi babikora.
Twaganiriye na bamwe mu bakobwa bakora mu tubari dutandukanye (…)

Mu tubari two mu Rwanda ahenshi usanga hakora abakobwa. Hari abantu bamwe na bamwe bafite imyumvire ko umukobwa ukora mu kabari aba ari indaya, aba bakirengagiza ko na bo baba bari ku kazi kadafite aho gahuriye n’uburaya.

Hirya no hino mu tubari no mu mahoteri, usanga hakora abahungu n’abakobwa, abagabo bamwe iyo bahageze barenga icyabazanye, bagatangira gutereta kuko ngo baba bazi ko uretse gukora mu kabari n’ibindi babikora.

Twaganiriye na bamwe mu bakobwa bakora mu tubari dutandukanye hano mu Mujyi wa Kigali, bagira ibyo badutangariza.

Mukesha Solange ukora mu kabari kitwa Kirimanjaro mu Gatsata, mu karere ka Gasabo, yagize ati ”si abagabo gusa bumva ko umukobwa ukora mu kabari aba ari indaya, hari n’abagore babivuga. Ariko si ko biri baribeshya, kuko ibyo nkora narabyize. Gusa hari igihe umuntu aba asanzwe ariko ateye, kandi abo bakobwa hose barahaba si abakora mu tubari gusa; kandi hari n’abagabo bazanwa mu kabari no gutereta.”
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko hari abakobwa banga gukora akazi ko mu kabari, ngo kubera kwanga ko abantu babita uko batari.

Umwe mu bagabo bajya mu tubari dutandukanye two muri Kigali yagize ati ”ni byo koko hari abagabo bagifite iyo myumvire, ariko bakwiye guhinduka. Gukora mu kabari bitandukanye n’uburaya. Gusa hari akabari ujyamo ugasanga abakobwa bahakora bambaye imyenda ishotorana, na we ugahita utangira kumutereta.”

Umwari Aline, yatubwiye ko amaze imyaka isaga 10 akora akazi ko mu kabari ariko ngo abagabo bamwe iyo arangije kubakira bamusigira numero za telefone bamusaba ko nyuma y’akazi yaza kubahamagara bagahura bakaganira. Yakomeje atubwira ko abo bose babimusaba nta n’umwe ajya ahamagara.

Umwari yakomeje agira inama bagenzi be avuga ko iyo umuntu yiyubashye n’abandi bamwubaha, kandi ko ukora mu kabari ari umukobwa nk’abandi, ushobora kuvamo umugore wubaka urugo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages