Kuri uyu wa 13 Kamena, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, muri Village Urugwiro Dr. Luis Gomes Sambo uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Karere k’Afurika (World Health Organisation Regional) baganira kuri serivisi z’ubuzima n’uburyo zakomeza gutezwa imbere.
Dr Luis Gomes Sambo, yabwiye abanyamakuru ko bishimiye ibyo u Rwanda rwabashije kugeraho mu kurwanya indwara zitandukanye no kuzikumira. Yavuze ko mu myaka 10 ishize u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bihugu bya Afurika mu kunoza serivisi zitandukanye z’ubuzima.
Muri ibi biganiro baganiriye uburyo serivisi z’ubuzima zitangwa mu Rwanda, baganira ku gukumira indwara z’ibyorezo, uburyo bwo guteza imbere ubuzima bw’abana n’ababyeyi, gukumira imirire mibi idakira. Banaganiriye ku kurwanya indwara ya SIDA , igituntu, malariya n’ ibizindi.
Dr Sambo yavuze ko u Rwanda rwabashije kurwanya indwara zirimo malariya , anavuga kandi ko bazakomeza gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima mu guteza imbere ubuzima.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yavuze ko uyu muyobozi yanaganiriye na Perezida Kagame kubijyanye n’indwara z’ibyorezo n’izidakira zigaragara muri Afurika, banareba uburyo Abanyafurika ubwabo bafatanya mu gukemura ibibazo by’ubuzima.
Binagwaho yanavuze ko bize uburyo hazashyirwaho ikigo gihuza Abanyafurika mu kubona imiti, bitagombye ko Afurika ihora itegereje inkunga z’amahanga.
Dr. Luis Gomes Sambo uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Karere k’Afurika mu ruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga mu Rwanda yasuye ibikorwa byinshi bitandukanye bifasha muri gahunda yo kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda.
Foto:Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO