00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore uko icuruzwa ry’abantu ryifashe mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 August 2012 saa 01:53
Yasuwe :

Ubucuruzi bw’abantu ni kimwe mu byaha bimaze gufata indi ntera haba mu Rwanda ndetse no mu rwego mpuzamahanga, inzego zishinzwe umutekano zikangurira abantu ko bagombye kwirinda ababashuka, dore ko abenshi babwirwa ko bafite akazi, abadafite ibyangombwa bazabibashakirwa nta kiguzi babatse, abandi bakababwira ko bababoneye amashuri cyangwa se bagiye kubarongora n’ibindi.
Mu rwego rwo kumenya uko ubucuruzi bw’abantu bukorwa no gusobanukirwa neza icyo abantu bagomba kwirinda IGIHE cyegereye (…)

Ubucuruzi bw’abantu ni kimwe mu byaha bimaze gufata indi ntera haba mu Rwanda ndetse no mu rwego mpuzamahanga, inzego zishinzwe umutekano zikangurira abantu ko bagombye kwirinda ababashuka, dore ko abenshi babwirwa ko bafite akazi, abadafite ibyangombwa bazabibashakirwa nta kiguzi babatse, abandi bakababwira ko bababoneye amashuri cyangwa se bagiye kubarongora n’ibindi.

Mu rwego rwo kumenya uko ubucuruzi bw’abantu bukorwa no gusobanukirwa neza icyo abantu bagomba kwirinda IGIHE cyegereye Umukuru wa Polisi Ishami rya Interpol Chief inspector Baguma Ismaël , aduha amakuru kuri iyo ngingo.

Icuruzwa ry’abantu risobanurwa mu gitabo cy’urwunge rw’amategeko mpanabyaha giherutse gushyirwa ahagaragara.

Icuruzwa ry’abantu rikorwa rite?

Icuruzwa ry’abantu ririmo uburyo butandukanye, harimo gucuruza umuntu ushaka kumukoresha imirimo y’agahato, ariko na none bikitwa ubucuruzi iyo uwo muntu wagiye kumushuka. Icyo gikorwa cyo kujya kubashakisha ukabibasobanurira bakageza aho babyemera ukabajyana kirahanwa ndetse no kubacumbikira bikaba bihanwa n’amategeko, no kumubyazamo umusaruro wifuza bikaba bihanwa.

Ni bande badahanwa n’itegeko?

Icyo ukuriye ishami rya Polisi Mpuzamahanga agarukaho ni uko umuntu utwara abongabo kimwe n’ubacumbukiye ariko atabizi badahanwa n’itegeko. Ariko iyo basanze uwabacumbikiye cyangwa uwabatwaye afite amakuru kuri urwo rugendo, na we amategeko aramuhana.

Chief inspector Baguma Ismaël akomeza atangaza ko ubucuruzi bw’abantu no mu Rwanda buhari kuko kuva mu 2009 na 2010 haribwo icyo kibazo cyatangiye kugaragara, ariko ubu kigenda kirushaho kugira ubukana kuko byiyongera ariko ngo ntibiragera ahateye ubwoba bitewe n’ingamba u Rwanda rwafashe.

Baguma agira ati “Ntitwavuga ko byatangiye gusa mu 2009, kuko ni ho byatangiye kugararagara, bishoboka rero ko na mbere byakorwaga ariko bitaramenyekana. Kuba bigenda bizamuka cyane biterwa n’uko hanze y’igihugu ubu haboneka abantu benshi bakora ibyo bikorwa bityo no mu Rwanda bakaba baragezemo.”

Mu Rwanda birwanywa bite?

Umuyobozi wa Interpol yakomeje atangaza ko mu Rwanda habaye kongera ingufu mu kurwanya icuruzwa ry’abantu kuko kugeza ubu ntawambuka umupaka adasobanuye aho ajya n’ikimujyanye, ibyo rero bituma bavumbura abantu batarambuka umupaka.

Akomeza agira ati “Intwaro ikomeye ni uruhare abaturage babigiramo, kuko bahita batanga amakuru kuri Polisi iyo bagize amakenga cyane cyane nk’iyo abana babo bababwiye ko bashaka kujya hanze kwiga.”

Ikindi Chief inspector Baguma atangaza ni uko ngo abaturage batangiye kubyumva bagatanga amakuru kare ariko kandi bigakomezwa n’ingamba zafashwe.

Abafatwa bashaka guca mu Rwanda

Ku bijyanye n’abantu bafatwa bashatse kunyura mu Rwanda bajya mu bindi bihugu, Umukuru wa Polisi Mpuzamahanga, atangaza ko iyo bafashwe nyuma yo gusesengura amakuru bahawe, bahita boherezwa mu bihugu byabo. Atanga urugero ku bantu bavuye muri Bangladesh bafashwe bagasubizwa mu gihugu cyabo.

Aba ni Abanyabangadesh bafatiwe mu Rwanda

Umuyobozi wa Interpol akomeza avuga ko atari abo gusa kuko bakunda kubona abantu bashaka kunyura mu Rwanda bajya muri Malaysia, harimo abakobwa bane bo mu gihugu cya Uganda. Avuga kandi ko impamvu ibatera kunyura mu bindi bihugu ari uko babona iwabo baratangiye gutahura ubwo bucuruzi, bagahitamo gushaka andi mayira, ariko iyo bageze mu Rwanda na bwo barafatwa.

Akomeza atangaza ko kugira ngo bashobore kwambukira mu bindi bihugu, bashaka ibyangombwa by’ibihimbano byaho, bakagenda bitwa ko ariho bakomoka ariko iyo bafashwe hashakishwa amakuru neza, bagasubizwa mu bihugu byabo bwite, kuko kuba bakoresheje icyangombwa cy’ahandi bitabakuraho ubwenegihugu bwabo, ariko mu Rwanda icyo kibazo ntikirahaboneka.

Si abakobwa gusa kuko n’abahungu bacuruzwa

Umuyobozi wa Polisi Ishami rya Interpol asoza avuga ko mu Rwanda ubundi hari hamaze kumenyerwa ko ibyo bikorwa bigaragara ku bakobwa gusa ariko hari abahungu bamaze kubigaragaramo, kuko n’abagabo bababeshya kubaha akazi, bagerayo bakabakoresha imirimo y’agahato cyangwa se bakajya babakuramo ibice bimwe na bimwe by’umubiri nk’impyiko, umutima n’ibindi, barangiza bakabajugunya ku buryo bangirika cyane bakavuga ko biyahuye.

Hakorwa iki?

Umuyobozi wa Interpol atangaza ko ikibazo cyo gucuruza abantu kimaze gusakara abantu bakaba bagombye kwirinda ababashuka abenshi bababwira ko bafite akazi, abadafite ibyangombwa bazabibashakira nta kiguzi babatse, abandi bakababwira ko bababoneye amashuri cyangwa se bagiye kubarongora n’ibindi.

Chief inspector Baguma Ismaël asaba abantu ko bagomba kuba maso kuko abo babashuka bafite ikipe nini kandi ikorera ahantu henshi ku Isi. Iyo babatwaye bavuga ko babanza kubakoresha amahugurwa, bakabambura telefoni, n’ibindi byangombwa hanyuma bakabakoresha ibyo bashatse.

Hejuru ku ifoto: Umukuru wa Polisi Ishami rya Interpol Chief inspector Baguma Ismaël


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages