Ku cyumweru tariki ya 12 Kanama Diyosezi Gatulika ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya ya Tyazo.
Mu gitambo cya Misa cyasomwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Nyiricyubahiro Yohani Damaseni Bimenyimana ari na we watangije iyo Paruwasi ku mugaragaro, yanagiranye amasezerano na Padiri Hategekimana Francisco wa Assise wagizwe Padiri Mukuru wayo agahabwa ubutumwa bw’ibanze bwo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora imbaga y’Imana.
Iyi Paruwasi nshya ibaye iya gatanu ibyawe na Paruwasi ya Nyamasheke nyuma ya Shangi, Mubuga, Hanika na Yove. Mu mwaka wa 1932 ni bwo Santarali ya Tyazo yashinzwe.
Mu 1962 Musenyeri Bigirumwami wayoboraga Diyosezi ya Nyundo ni bwo yasabye Abakirisitu kubumba amatafari akabaha inkunga yo gusakara Shapeli ya Tyazo. Ariko kuko iyo Shapeli yubatswe yari ntoya, Musenyeri Karibushi Wensisilasi yongeye kubafasha kubaka Kiliziya nini mu 1978, ihabwa Umugisha na musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wayoboraga Cyangugu ubwo yari imaze kuba Diyosezi ibyawe na Nyundo mu 1982.
Nk’uko byatangajwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, ngo umwe mu myanzuro yavuye muri Sinode yo muri 2005 yateguraga Yubile y’imyaka 25 ya Diyosezi ya Cyangugu mu mwaka wa 2007, wari ugukora iyogezabutumwa ryegereye Abakirisitu (Pastorale de la Proximité) hagashingwa n’amaparuwasi mashya.
Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2007 hashinzwe Paruwasi ya Mashyuza mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, maze mu ntangiriro z’umwaka w’2008 batangira gutegura Paruwasi ya Tyazo, ariko bakomwa mu nkokora n’umutingito wabaye ku wa 3 Gashyantare 2008.
Iyo myiteguro yahise ihagarara kuko Diyosezi yihutiye gusanura ibyari byangijwe n’uwo mutingito harimo Kiliziya y’i nyamasheke, iya Shangi, iya Nkanka ndetse n’amashuri.
Uyu muhango wo gutaha iyi Paruwasi wari wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta harimo abo ku rwego rw’Igihugu n’urw’Akarere. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yashimiye ubufatanye bugaragara hagati ya Kiliziya Gatulika na Leta muri byinshi.
Abakirisitu b’iyi Paruwasi bo bavuga ko bayibonye bayikeneye, bakaba batazahwema kugaragaza ibyishimo bafite mu bikorwa byo kuyubaka no kuyiteza imbere. Ikaba ije yiyongera ku yandi maparuwasi 12 yari asanzwe agize Diyosezi ya Cyangugu.
Uwingabiye Denys Basile Umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyamasheke
























TANGA IGITEKEREZO