Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali, kuva ku wa kane, tariki ya 23 Kanama 2012, ihuje amasendika arengera inyungu z’abakozi, yatumiwemo inzego za Leta, izikorera n’impuguke y’Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo OIT (Organisation Interfnational e du Travail), harigirwamo uburyo abakozi n’abakoresha bakemura ibibazo byabo binyuze mu nzira y’ibiganiro, aho guhangana.
Mu muhango wo gutangiza imirimo y’iyo nama, Bicamumpaka Dominique, Umuyobozi Mukuru ku rwego rw’Igihugu w’Urugaga rw’Umurimo n’Ubuvandimwe bw’Abakozi mu Rwanda COTRAF( Congres du Travail et de la Fraternite des Travailleurs), mu kiganiro yagiranye ni IGIHE.com yagize ati ’’ mu rwego rw’umurimo hariho icyitwa imishyikirano rusange (Dialogue social) kugira ngo ibibazo byose biri hagati y’ abakoresha n’ abakozi bikemuke hakoreshejwe ibiganiro, ibyo ni ibiri mu Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu’’.
Byari biteganyijwe ko iyo nama isoza imirimo yayo kuri uyu wa Gatanu.
Bicamumpaka Dominique avuga ko u Rwanda rufite politiki y’igihugu, n’amategeko y’umurimo rugenderaho yo muri 2009, biteganya ko Leta itivanga mu gushyiraho imishahara cyangwa kugena ibindi byose bijyanye n’umurimo, ko abakozi n’abakoresha bagomba kubanza kubiganiraho hagati yabo.
Akomeza agira ati “ hari porogaramu y’igihugu yo guteza imbere umurimo, guhesha agaciro no guteza imbere umukozi cyane cyane umutoya, hashyirwaho gahunda yihariye ku rubyiruko n’abagore”. Hariho porogaramu zinyuranye, cyane cyane kubahugura kugira ngo bigishwe imyuga, kubafasha kubona inkunga cyangwa imari batangiza no kubafasha gucunga amakoperative yabo’’
Bicamumpaka Dominique avuga ko COTRAF ishishikariza abakozi n’abakoresha kuyoboka inzira y’ibiganiro, igihe havutse ibibazo hagati yabo. Ikindi yitaho n’ ugukorera ubuvugizi abakozi kugira ngo bahabwe ibyangombwa n’umushahara uhwanye ni byo baba bakoze.
Ku kibazo cyakunzwe kuvugwa cy’uko abakozi badindirira ku ihabwa ry’umushahara fatizo, Bicamumpaka yavuze ko bitarajya mu buryo.
“Hari ikibazo cy’imishahara y’ifatizo, Minisiteri yashatse abashakashatsi kugira ngo bakigeho noneho bizajye mu mishyikirano rusange, ariko abashakashatsi barabyishe ntabwo bakoze uko twabishakaga turacyakomeza gukora ubuvugizi”.
Insa Ben Said Dia, Impuguke mu rwego rw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ukorera muri Afurika y’epfo, ushinzwe ibihugu bivuga igifaransa n’igipolitigali, ashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu rwego rwo guteza imbere umurimo n’umukozi.
Insa Avuga ko iyo ntambwe ikwiye gukomeza kandi ikanozwa , hagashyirwaho ingamba zatuma hatabaho amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha, kugira ngo hirindwe icyabashyamiranya cyose nk’ibiherutse kubera muri Afurika y’epfo ubwo abakozi bo mu kirombe gicukura amabuye y’agaciro cy’i Marikana, bashyamiranye n’umukoresha wabo abasaga 40 bakahasiga ubuzima bishwe na Polisi.
Gasana Jean Louis, Umuyobozi wungirije wa CESTRAR, avuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cyo kutubahiriza zimwe mu ngingo z’itegeko ry’umurimo cyane cyane mu ngingo yayo 32. Iyo ngingo ivuga ko umukozi wirukanywe adahawe integuza, agomba guhabwa amafaranga angana n’ayo yahembwaga mu kwezi.
Indi ngingo yibanzeho cyane ni iya 125, ivuga ko iyo umukoresha ahaye umukozi amafaranga make kuyo itegeko rimugenera, ayo masezerano aseswa hagakurikizwa itegeko rigenga umurimo.



















TANGA IGITEKEREZO