Mu karere ka Burera Umurenge wa Rugengabare Akagari ka Mucaca umugabo wari uzwi ku izina rya Nsengimana Fidèle yiyahuye umurambo we ukaba wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ariko icyatumye yiyahura mu by’ukuri nticyahise kimenyekana, uyu mugabo yasize umugore we n’abana 11 yari afite.
Ubwo twageraga muri aka Kagari twaganiriye n’abaturanyi be, badutangariza ko yari asanzwe afitanye ibibazo n’umugore we ariko kuri ubu akaba yiyahuye batari batonganye kuko ngo banamubuze mu gitondo cyo ku Cyumweru.
Umwe mubo twavuganye witwa Munyembabazi Etienne yavuze ko uyu mugabo yari afitanye ibibazo n’umuryango we, ndetse bari basanzwe bahora batongana we n’umugore we.
Umuyobozi w’Akagari ka Mucaca nyakwigendera yari atuyemo Mukagereza Odette, yatangaje ko nta bibazo bidasanzwe bari bafitanye usibye ibibazo byo kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Naho ubundi ngo nta bibazo byabo byageze ku buyobozi bw’Akagari.
Nizeyimana Théogene Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugengabare yavuze ko ibibazo nyakwigendera yari afitanye n’umugore bitari byakamenyekanye, asaba abaturage kujya bagerageza kuganira ku bibazo baba bafite bakabikemura bitashoboka bakabigeza mu buyobozi bukabafasha, kuko iyo bitagenze gutyo ari byo bituma umwe mu bagize umuryango afata umwanzuro ugayitse wo guhohotera mugenzi we cyangwa akiyahura.
Nyuma yo kubona umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Burera biri i Butaro kuwupima ngo barebe mu by’ukuri ikintu cyaba cyahitanye nyakwigendera, n’ubwo byagaragaraga ko yiyahuye akoresheje. Nyakwigendera yari afite umugore n’abana 11.
























TANGA IGITEKEREZO