00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yasoje itorero ry’abajyanama b’ubucuruzi 416

Yanditswe na

Mbonyinshuti Isaie

Kuya 10 September 2012 saa 01:09
Yasuwe :

Abajyanama b’ubucuruzi baturuka mi mirenge 416 igize igihugu, barasabwa kuba umusemburo mu ishoramari, bageza ku bandi bacuruzi bato n’abaciriritse ubumenyi bamaze iminsi icyenda bahabwa.
Ubwo aba bajyanama basozaga itorero ry’iminsi icyenda ryaberaga i Nkumba kuwa Gatandatu tariki 08 Nazeri 2012 mu Karere ka Burera, aba bajyanama bibukijwe ko ari abafatanyabikorwa ba Guverinoma mu kuzamura ubucuruzi buto n’ubucuriritse mu mirenge itandukanye baturukamo.
Kanimba François, Minisitiri (…)

Kanimba François, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye aba bajyanama gukoresha ubumenyi babonye, maze bagahinduka umusemburo mu ishoramari, bahugura bagenzi babo.

Minisitiri Kanimba yijeje kandi aba bajyanama mu bucuruzi, ko Minisiteri ayoboye izakomeza kubaba hafi, dore ko biri no mu nshingano zayo guteza imbere ubucuruzi ku nzego zitandukanye, hagamijwe iterambere ku nzego, kurwanya ubukene, ndetse no kurushaho guhanga imirimo mishya.

Rucagu Boniface, Umuyobozi w’itorero ry’Igihugu yibukije izi ntore ko mu mu bumenyi bahawe batagomba kwibagirwa umuco w’indangagaciro na kirazira, abibutsa ko ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu mu bice bitandukanye baturutse mo.

Abari muri iri torero, banahize imihigo itandukanye, bagiye gukorera iwabo mu mirenge aho baturuka, harimo no kuba umusemburo muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu, ndetse no kwihesha agaciro muri byose.

Aba bajyanama mu by’ubucuruzi banifuje gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund, maze bahita bakusanya agera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 323.

Iri torero ryasojwe rimaze iminsi igera ku icyenda, aho abaryitabiriye bahuguwe ku ngingo ebyiri, harimo ishoramari ndetse n’indanga gaciro na kirazira ziranga Umunyarwanda.

Bamwe mu basoje itorero

Aba bajyanama kandi nabo bavuze ko bihaye intego zirimo gufata iyambere muri gahunda zose zigamije kugabanya ubukene bahanga imirimo mishya, kandi batanga n’amahugurwa kuri bagenzi babo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages