00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abana bashobora guhagarika kwiga bitewe no kubura amafunguro

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la Victoire

Kuya 29 September 2012 saa 03:27
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri abanza giherereye ku Kirwa cya Mazane mu Murenge wa Rweru Akarere Ka Bugesera, aratangaza ko nihadafatwa ingamba nshya bamwe mu bana biga ku kigo abereye umuyobozi bashobora guhagarika ishuri, bitewe no kubura ifunguro PAM yabageneraga.
Iki kibazo kije nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubiribwa, ritangaje ko rigiye guhagarika gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mazane Sebanani Valens yadutangarije ko iyi (…)

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri abanza giherereye ku Kirwa cya Mazane mu Murenge wa Rweru Akarere Ka Bugesera, aratangaza ko nihadafatwa ingamba nshya bamwe mu bana biga ku kigo abereye umuyobozi bashobora guhagarika ishuri, bitewe no kubura ifunguro PAM yabageneraga.

Iki kibazo kije nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubiribwa, ritangaje ko rigiye guhagarika gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mazane Sebanani Valens yadutangarije ko iyi gahunda ihagaze nyuma y’amezi make yarigeze ku kigo cyabo

Ati ”Ikigaragara cyo ni uko umubare w’abanyeshuri uzagabanuka, kuko ababyeyi b’i Mazane nta bushobozi bafite buzajya bufasha abana kubona ibiribwa. Birumvikana ko hari abana bagiye guhagarika ishuri”

Aho ku Kirwa cya Mazane habarurwa abana 270 biga amashuri abanza n’abarimu 7.

Muri rusange ngo ababyeyi batangaga amafaranga 500 y’Amanyarwanda y’igikoni agakurwamo ayo gutunda ibiribwa byoherezwaga na PAM binyuze mu bwato bw’ibiti, andi akifashishwa mu guhemba abatetsi n’abazamu b’ikigo.

Ngo kugirango iyi gahunda yo kugaburira abana ikomeze, byibuze umubyeyi arasabwa amafaranga 4,700 y’Amanyarwanda ku kwezi.

Misigaro Thomas w’imyaka 72 y’amavuko avuga ko bitewe n’amapfa yatewe n’imyuzure ikangiriza abatuye ikirwa, ngo arabona ubwo bushobozi butazaboneka.

Umwe mu banyeshuri waganiriye na IGIHE witwa Kabila Désire yadutangarije ko batishimiye uwo mwanzuro wo guhagarika kugaburirwa, dore ko we avuga ko abenshi bazanwaga kwiga n’uko bari bari bubone icyo kurya.

Ariko ngo ubu inzego z’AKarere n’izuburezi muri Bugesera ngo zirimo gushakira umuti iki kibazo .

Mu mwaka wa 2002 u Rwanda rwumvikanye na PAM kujya igaburira abana bigaga mu mashuri abanza mu Ntara y’Uburasirazuba, kuko harangwaga imirire mibi n’inzara byatumaga abana benshi batajya ku ishuri.

Iyo gahunda yaje gukomera yagurirwa no mu Ntara y’Amajyepfo. PAM ivuga ko kugeza ubu yagaburiraga abana ibihumbi 635 mu mashuri abanza yo mu Burasirazuba no mu Majyepfo. Iyi gahunda ariko yari yateganijwe ko izarangirana n’uyu mwaka wa 2012.

Kubera impamvu zinyuranye zirimo ko PAM yabuze amafaranga yavaga mu bihugu binyuranye ku Isi, iyi gahunda izasubikwa mbere y’igihe cyari giteganijwe. Aho mu Bugesera ku Kirwa cya Mazane ubu iyo gahunda yamaze guhagarara ababyeyi bakaba bafite impungenge ko abana bazava mu ishuri.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ngo atubwire ingamba bafashe kuri iki kibazo, ariko ntiyitaba telefoni ye igendanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages