00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera : Abahinzi b’inanasi bongererewe ubumenyi none umusaruro wikubye gatatu

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 26 January 2013 saa 11:06
Yasuwe :

Abahinzi b’inanasi mu buryo bwa kijyambere bahuriye muri koperative COCUABI mu Mudugudu wa Rukoronko, Umurenge wa Mwogo, Akarere ka Bugesera, bavuga ko ubu buhinzi bwavanye mu bukene nyuma y’ubufasha bagiye bahabwa n’umushinga PICROPP.
Murangwa Eric ushinzwe abahinzi ahitwa Mwogo, yabwiye IGIHE ko ku buso bwa hegitari eshatu mbere basaruragaho toni imwe mu kwezi, ariko ubu basaruraho toni eshatu nyuma y’uburyo bwa kijyambere bigishijwe n’umushinga w’abayapani w’ubuhinzi bw’imbuto (…)

Abahinzi b’inanasi mu buryo bwa kijyambere bahuriye muri koperative COCUABI mu Mudugudu wa Rukoronko, Umurenge wa Mwogo, Akarere ka Bugesera, bavuga ko ubu buhinzi bwavanye mu bukene nyuma y’ubufasha bagiye bahabwa n’umushinga PICROPP.

Murangwa Eric ushinzwe abahinzi ahitwa Mwogo, yabwiye IGIHE ko ku buso bwa hegitari eshatu mbere basaruragaho toni imwe mu kwezi, ariko ubu basaruraho toni eshatu nyuma y’uburyo bwa kijyambere bigishijwe n’umushinga w’abayapani w’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga PICROPP.

Agoronome ushinze ubuhinzi bw’imbuto n’imboga wa PICROPP, Tomoki Nakamura, avuga ko abaturage bakanguriwe gutera imbuto nziza, bayitera mu buryo bwa kijyambere aho batera inanasi ku mirongo basiga akanya kabugenewe kandi bakabikora mu buryo zigenda zikora mpane eshatu hagati y’imirongo ibiri zinyuranamo.

Yongeraho ko bituma amazi yazanwa n’isuri atazitwara, ubu buhinzi bukaba bwifashisha ifumbire y’imborera ; abaturage batayifite bakaba barahawe amahugurwa y’uko ikorwa mu byatsi.

Munyeragwe na Ukwishaka, abahinzi bo muri koperative COCUABI, bavuga ko ubu umusaruro w’inanasi ubinjiriza amafaranga menshi, bikabafasha kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere.

Bavuga ko ugereranyije n’ubuso baba bahinzeho babona umusaruro ubahagije, kandi ngo amahugurwa bahawe abafasha kugenda bagura indi mirima bateramo inanasi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages