Mu rwego rwo gushakisha itike yo kuzitabita imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu bakinnyi batarengeje imyaka 17, Ikipe y’igihugu ya Botswana U-17 yageze i Kigali aho yatangiye imyiteguro yo kuzacakirana n’Amavubi U-17 mu mukino wo kwishyura kuwa gatandatu ku itariki ya 20 Ukwakira 2012.
Uyu mukino wo kwishyura uje ukurikira uwabereye i Molopolole mu mpera z’icyumweru gishize,muri uwo mukino Amavubi yatsinzwe igitego 1 ku busa.
Amavubi arasabwa gutsinda nibura ikinyuranyo cy’igitego, kimwe, kugira ngo akomeze urugendo rwerekeza mu marushanwa azabera muri Maroke umwaka utaha.
Amakuru dukesha urubuga rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Botswana yakoze imyitozo micye bigaragara ko iri kwimenyereza umwuka w’ikirere cy’i Kigali.
Umutoza wa Botswana, Kagiso Kobedi, avuga ko nta myitozo myishi baza gukora kuko bari basanzwe bayikora mbere y’uko baza mu Rwanda.
Ikipe izasezerera indi hagati y’Amavubi n’ikipe ya Botswana izabanza guhangana n’izarokoka hagati ya Sudani na Alijeriya mbere yo kubona itike ya burundu yo kwerekeza muri Maroke 2013.



















TANGA IGITEKEREZO