00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu bitabye Inteko mu gusobanura iby’umutekano n’ihagarikwa ry’inkunga

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 4 December 2012 saa 09:42
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yatumije abaminisitiri barebwa n’ikibazo cy’umutekano muke wo mu Karere cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo basobanure uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro mu Karere ndetse n’iby’ihagarikwa ry’inkunga ku Rwanda.
Ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, uw’Ingabo James Kabarebe n’Uw’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa, ni bo bagiye guha ibisobanuro Inteko Ishinga Amategeko.
Uretse iby’umutekano wo mu (…)

Uretse iby’umutekano wo mu Karere, haranatangwa ibisobanuro bijyanye n’inkunga ikomeje guhagarikirwa u Rwanda kubera gukekwaho gushyigikira umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, n’ubwo u Rwanda rutahwemye gubihakana.

Guhamagazwa kw’aba baminisitiri kuje nyuma y’aho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuvugwa uruhuri rw’ibibazo by’umutekano muke ndetse n’intambara hagati y’Ingabo za leta n’iz’umutwe wa M23 wayigometseho.

Aba bayobozi bahamagajwe n’Inteko Ishinga Amategeko nyuma gato kandi y’aho abarwanyi b’Umutwe wa FDLR bagabiye ibitero bibiri mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda bagasubizwa inyuma, na nyuma y’aho igihugu cy’u Bwongereza gifashe icyemezo cyo guhagarika inkunga cyashyiraga mu ngengo y’imari y’u Rwanda.

Turakomeza kubakurikiranira itangwa ry’ibi bisobanuro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages