Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku wa 13 Werurwe 2013, abayobozi b’Umurenge wa Kanombe, utugari n’imidugudu biwugize n’abashinzwe umutekano barebeye hamwe ibigendanye n’umutekano uburyo hafatwa ingamba nshya zo kuwubungabunga; hanashimirwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’ kubera kuzuza inshingano zabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murenzi M Donatien yatangaje ko mu rwego rwo kubungabunga umutekano wo muri uyu murenge hakwiye kubaho ubufatanye, agira ati “Ntabwo umutekano ari uwa Polisi cyangwa ingabo z’igihugu gusa ahubwo abaturage dukwiye gufatanya n’izo nzego, tugahwitura cyane abanyerondo kugira ngo bakore akazi kabo neza.”
Ubuyobozi bwa Polisi mu Murenge wa Kanombe bwabwiye abaturage ko bwaba bujura, kurwana, kunywa ibiyobyabwenge, uburaya bigaragara kuri bamwe batuye uyu murenge bajya bafasha gukumira abashobora gukora ibi byaha kuruta gufata abakora izo ngeso ngo bafungwe kuko icya ngombwa atari ugufata umuntu ngo umufunge ahubwo ari ugushyiraho gahunda ihoraho yo gukumira izo ngeso.
Bamwe mu bayobozi b’Utugari bahawe ibihembo by’uko bubahiriza inshingano zabo ku baturage, uwa mbere akaba yarabaye uw’Akagari ka Busanza agira amanota79% naho akagari kagize amanota ya nyuma kaba aka Karama kagize 60%.



















TANGA IGITEKEREZO