Bamwe mu rubyuruko bava kugororwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, basubira mu buzima busanzwe bamwe bakongera gusubira kunywa ibiyobyabwenge bitewe n’uburyo bakiriwe bagarutse.
Nk’uko bamwe mu rubyiruko bavuye Iwawa babitangarije IGIHE, ngo iyo bagarutse mu buzima busazwe basubira kunywa ibiyobyabwenge, n’ubwo baba barigishijwe bihagije ububi bwa byo.
Abasubira mu biyobyabwenge babiterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo kwakirwa nabi mu miryango yabo n’imyumvire y’uko yo kuba umuntu wajyanywe Iwawa adashobora kuvamo umuntu muzima.
Habineza ukomoka mu Karere Ka Ruhango ubu uri mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko yavuye Iwawa yararetse ibiyobyabwenge hamwe n’izindi ngeso mbi, ageze iwabo abaturanyi bamubona bakamuhunga abandi bakamwita Iwawa. Abonye nta n’umwe umwegera, ngo yahisemo kugaruka i Kigali arongera asubira kwiberaho uko yabagaho atarajyanwa Iwawa.
Uru rubyuruko rumara umwaka Iwawa bigishwa imyuga itandukanye, bakanigishwa ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge.
Umuhuzabikorwa w’Ikigo ngororamuco cya Iwawa Niyongabo Nicolas, avuga ko kuba bamwe bongera kunywa ibiyobyabwenge biterwa no kuba bamwe nta babyeyi bagira, kutakirwa neza mu muryango nyarwanda, kutamenya imiryango bakomokamo bikabatera kwiheba bagasubira mu ngeso mbi.
Ibi avuga ko buri wese agomba kubyitaho mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’urwo rubyiruko.
Ati ”Ikibazo cy’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge buri munyarwanda akwiye kukigira icye; ntigikwiye guharirwa leta gusa kuko ingaruka z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu twese zitugeraho.”
Yongeraho ko hari ingamba zafashwe z’uburyo urubyiruko ruva Iwawa rwajya rukomeza gukurikiranwa mu buzima busazwe ruba rugiyemo.
Ikigo ngororamuco cya Iwawa cyashinzwe na Minisiteri y’Urubyiruko Umuco na Siporo, hagamijwe kugorora urubyiruko rw’inzererezi, abanywi b’ibiyobyabwenge, abajura n’abandi bafite imyitwarire mibi. Giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.
























TANGA IGITEKEREZO