00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bakunzibake Visi Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri yaburiwe irengero

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 6 September 2012 saa 07:43
Yasuwe :

Bakunzibake Alexis Visi Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri yafashwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa Gatatu ahagana mu ma saa saba z’amanywa mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko twabitangarijwe na Uwizeye Immaculée Umunyamabanga w’Ishyaka PS Imberakuri, yatangarije IGIHE, ko Bakunzibake Alexis yafashwe igihe yari agisohoka iwe mu rugo abantu bahita bava mu modoka baramufata bamushyiramo baragenda.
Uwizeye yatubwiye ko yahise ahamagarwa n’abantu bari aho ngaho bamubwira ko Bakunzibake atwawe, (…)

Bakunzibake Alexis Visi Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri yafashwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa Gatatu ahagana mu ma saa saba z’amanywa mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko twabitangarijwe na Uwizeye Immaculée Umunyamabanga w’Ishyaka PS Imberakuri, yatangarije IGIHE, ko Bakunzibake Alexis yafashwe igihe yari agisohoka iwe mu rugo abantu bahita bava mu modoka baramufata bamushyiramo baragenda.

Uwizeye yatubwiye ko yahise ahamagarwa n’abantu bari aho ngaho bamubwira ko Bakunzibake atwawe, ubwo bahise batangira gushaka aho yaba yerekeye ariko ubwo twamuhamagaraga ahagana saa tanu z’amanywa ko kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nzeri yavuga ko bamaze gushakira mu miryango akomokamo basanga ntawuhari. Ati” No kuri Station za Polisi ntaho twasize ariko ntawe turabona”.

Uwizeye yadutangarije ko ishyaka ryabo ryemewe n’amategeko ati” Nta cyaha twishinja muri PS Imberakuri”.

Gusa ubuyobozi bwa Polisi bwatangarije Ijwi ry’Amerika muri iki gitondo, ko amakuru bafite ari uko ntawe uri kuri Station za Polisi.

Spt Théos Badege Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuzeko bakimenya iby’ishimutwa rya Bakunzibake abo mu muryango we bagiriwe inama y’uko babigenza ati” Bakwifashisha Station ya Polisi i Nyamirambo cyangwa yo ku Muhima bakabafasha gushaka niba ataraboneka”.

Yasabye umuryango wa Bakunzibake ku gana Polisi ikabafasha gushaka.

Spt Théos Badege yavuze ko uyu mugabo atafashwe ku na Polisi, kuberako Bakunzibake atari mu mazu afungirwamo.

Bakunzibake Alexis ni Visi Perezida w’Ishyaka rya PS Imberakuri kuri ubu niwe wari uriyoboye, kubera ko uwari Perezida waryo Me Ntaganda Bernard afunzwe ndetse akaba yarakatiwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages