00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bagaragaje ko bafite ikibazo cy’aho gukorera, n’aho bari bari bahakurwa shishi itabona

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA na Dushimiyimana Oliver

Kuya 28 May 2012 saa 10:20
Yasuwe :

Nyuma y’inkuru twatangaje ku itariki ya 24 Gicurasi 2012 ivuga ku bari n’abategarugori bo mu Karerere ka Ngororerobahawe bakoreraga ibikorwa byo kudefiriza ku rubaraza bw’ubwihererro bw’isoko rya Ngororero, ubu ikibazo cyababanye ingutu kuko birukanywe aho bakoreraga badakoza amaguru hasi, badafite naho berekeza.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE ukorera muri ako Karere, yajyaga kureba niba ikibazo cyarakemutse, yatunguwe no kubona abo bari n’abategarugori bamubona bakirukanka amasigamana. (…)

Nyuma y’inkuru twatangaje ku itariki ya 24 Gicurasi 2012 ivuga ku bari n’abategarugori bo mu Karerere ka Ngororerobahawe bakoreraga ibikorwa byo kudefiriza ku rubaraza bw’ubwihererro bw’isoko rya Ngororero, ubu ikibazo cyababanye ingutu kuko birukanywe aho bakoreraga badakoza amaguru hasi, badafite naho berekeza.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE ukorera muri ako Karere, yajyaga kureba niba ikibazo cyarakemutse, yatunguwe no kubona abo bari n’abategarugori bamubona bakirukanka amasigamana.

Umwe mubari hafi aho ariko utarashatse gutangaza amazina ye yatangarije IGIHE agira ati: « Bariya badefiririzaga hano muri iki gitondo babirukanye bababwira ko batagomba kongera gukorera hariya, none impamvu mubona bababonye bakiruka ni uko ngo ari mwe mwaje kuvugana nabo none baziko arimwe mu biri inyuma bakaba bagize ngo muje kubafata ngo babafunge kuko ariyo masezerano bahawe mu gitondo ubwo bazaga kubirukana hano ».

Umunyamakuru yagerageje kwiyegereza abo bari bamaze guhambirizwa n’Umuyobozi w’Akarere arikumwe n’abashinzwe umutekano (Local Defense), maze umwe muri bo yemera kuganira nawe ariko afite igihunga, agira ati: « Twahagurutse mu rugo nk’uko bisanzwe tuziko tugiye gushaka amaramuko nyamara tugeze aha ibintu siko twabisanze, kuko twahise twakirwa n’Ubuyobozi bw’Akarere butubwira ko tubujijwe kongera gukorera kuri iri baraza kandi ngo ko nihagira urenga kuri ayo mabwirizwa afatwa agafungwa ».

Aba bategarugori kandi bikomye bikomeye IGIHE, kuko cyatangaje ubuzima bakoreramo, none bakaba barakuwe n’aho bari bibereye kandi aribwo buzima bari bafite bwari bubabatunze bo n’imiryango yabo, none bakaba batabona icyo bagiye gukora ndetse n’aho bagiye kwerekeza.

N’ubwo ariko bimeze gutya ubuzima bakoreragamo ntabwo bari babwishimiye, ndetse bavugaga ko bubateye inkeke nk’uko bari babitangarije IGIHE.

Uyu wemeye kuvugana na IGIHE ariko watwihanije kudatangaza amazina ye yagize ati : « Inzego zibishinzwe rwose zakagombye kugira icyo zidukorera kuko twanze kujya kwiyandarika ngo tubone amaramuko ahubwo duhitamo kwishakira imirimo nk’uko dukangurirwa kwishakira ibisubizo. Ariko se niba ntabushobozi dufite bwo gukodesha inzu bitewe n’amafaranga tubona adahagije kuba twakodesha (inzu yo mu Ngororero ikodeshwa amafaranga ashobora kugera ku bihumbi 200 ku mwaka kandi akashyurirwa rimwe), ubu koko nta kuntu Akarere cyangwa izindi nzego zibishizwe zagira icyo zitumarira ngo dukomeza dukore ? »

Tuganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gédeon ari nawe wagiye gukura aba bagore aho bakoreraga ku wa Gatanu yagize ati : « Nibyo koko abo bagore twarahabakuye ikibazo cyaracyemutse cyabaye amateka, ndetse n’ubu ubashatse ntiwababona. »

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gédeon

Uyu muyobozi yongeraho ko aba bagore ntaho bagiraga ho gukorera aho bakoreraga hakaba hatemewe, ikindi ngo ni uko bagomba kwishyira mu makoperative maze bakabona gufashwa, cyangwa bakareba uko bakwishyira hamwe bakishyura inzu bagakoreramo.

Soma iyi nkuru yabanje wumve icyo yavugaga

Ku rubaraza rw’imisarani rusange niho bahawe ikibanza cyo gukoreramo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .