Nyuma y’aho Inkiko Gacaca zisoje imirimo yazo mu mwaka wa 2012, bamwe mu bari baremejwe ko bagomba kurihwa imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kwinubira uburyo ibyavuye muri Gacaca bitahawe agaciro, ahubwo abari baratsinzwe bakaba barahisemo kugana inkiko zisanzwe banga ibyemejwe na Gacaca.
Nyuma yo guca imanza zirenga miliyoni ebyiri mu mwaka wa 2010, Gacaca yari ifite inshingano yo kunga abiciwe n’abishe ariko inafite inshingano z’uko abasahuye imitungo muri Jenoside bagombaga kuyisubiza.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, baravuga ko imyanzuro ya Gacaca bigaragara ko itarimo kubahirizwa. Aha bakavuga ko bamwe mu batsinzwe muri Gacaca, banze kwishyura ahubwo bagasubukura izi manza mu nkiko zisanzwe, mu gihe igihe Gacaca yarangiraga hagombaga gusubirwamo gusa imanza z’ababuranyi batari mu gihugu.
Ku bantu barenga barindwi bagaragaje ikibazo cyabo, giherekejwe n’impapuro zandikiwe inzego zitandukanye za Leta, kugeza babuze igisubizo.
Kalimba Jean Pierre utuye mu murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, avuga ko nyuma y’aho Inkiko Gacaca zemeje ko agomba kurihwa n’abantu umunani kandi bose bakaba bari barabyemeye, ubu umuntu umwe ari we umaze ku mwishyura gusa, abandi bakaba barahisemo ku musubiza mu nkiko zisanzwe, akabona ko ari ugutesha agaciro ibyemezo bya Gacaca.
Kalimba yagize ati “Mu gihe nari ntangiye kwishyuza imitungo yanjye, natangiye guhamagazwa mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Nk’Umuyarwanda nanze kwanga kwitaba, ariko nk’umuntu warokotse Jenoside, ntibyari byoroshye dore baba bazi ko tudafite amafaranga yo guhemba abatuburanira.”
Kalimba avuga ko aterwa ubwoba n’abo yishyuza, aho abwirwa ko ayo mafaranga arimo kwishyuza bizamugora kuyabona ndetse atazayarya. Ibi kandi bikaba bigaragarira mu mpapuro zo kwishinganisha bagaragaje.
Na ho Kagwayire Spèciose utuye mu murenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro mu mudugudu wa Nyarurembo, yatangarije IGIHE agira ati “Mu gihe uyu mwaka dufite intego ivuga ngo duharanire kwigira, ni gute abarokotse Jenoside bazigira mu gihe bakomeje gusiragizwa mu nkiko. Nyamara mu gihe twe twari twaremeye ibyavuye muri Gacaca, ndetse tugatanga n’imbabazi ku batwiciye abacu.”
Ibi birashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Ahishakiye Naphtal, watangarije IGIHE ko bitari bikwiye ko izi manza zaciwe na Gacaca zasubirwamo, mu rwego rwo guha agaciro ibyo zakemuye.
Yagize ati “Aba batsinzwe akenshi babona ko abo bagomba kuriha nta mafaranga bafite yo guha ababuranira, bagahitamo kubasubiza mu manza. Ibi ntibikwiye kuko aba barokotse Jenoside na bo bari bagejeje igihe cyo gutangira kwiyubaka aho guhozwa mu manza.”
Mu kiganiro n’Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Kariwabo Charles, yatangarije IGIHE ko zimwe mu manza inkiko zakomeje kugenda zihura na zo, zirimo abaza bavuga ko imitungo bagiye kwishyura ari iy’imfubyi. Aha abacamanza basabwe kuba maso bakareba niba koko ibyo abasubirishamo imanza bavuga ari ukuri.
Kariwabo na we yemeza ko izi manza zaciwe na Gacaca zitagomba gusubizwa mu nkiko zisanzwe, keretse gusa bamwe mu bakatiwe mu gihe batari bari mu gihugu.
Kubera iyi mpamvu, Kariwabo avuga ko hakiri abantu bamwe bahora bashaka guhora mu manza, bityo abacamanza bakaba basabwa kuba maso, ku buryo batasubiramo imanza zari zararangijwe na Gacaca kuko bitemewe.
Yagize ati “N’uburyo amategeko arangiza Gacaca ameze, akenshi ubona aha icyuho abatsinzwe muri Gacaca, kuko abenshi bemererwa kujurira, bityo ugasanga ko abatsinzwe bose bazongera bagasubirishimo imanza zabo.”
Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa 26/01/2001 risimburwa n’itegeko ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 zigamije gufasha kumenya ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwihutisha imanza z’abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha Abanyarwanda kugera k’ubumwe n’ubwiyunge hakoreshejwe ubutabera bwunga no kugaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo mu kwikemurira ibibazo. Icyo gihe Inkiko Gacaca zagizwe rimwe mu mashami yari agize Urukiko rw’Ikirenga.



















TANGA IGITEKEREZO