00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zaria Court Hotel yeretse abanyeshuri ba GS Kabusunzu amahirwe ari mu bukerarugendo

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 3 September 2026 saa 04:53
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi ba Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton basuye abanyeshuri ba GS Kabusunzu, babaganiriza ku mahirwe ari mu bukerarugendo ndetse n’amahoteli, hagamijwe gutera imbaraga aba banyeshuri mu gihe bitegura gutangira umwaka w’amashuri wa 2026/27.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 2 Nzeri 2026, aho iri shuri riherereye mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Kabusunzu.

Uretse kubaganiriza, babageneye n’ibikoresho by’ishuri.

Mu bikoresho byatanzwe harimo amakayi azahabwa abanyeshuri, impapuro zikorerwaho ibizamini, amakaramu, calculatrice ndetse na table périodique, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gukurikirana amasomo yabo.

Umuyobozi Mukuru wa Zaria Court Hotel, Walid Choubana, yabwiye abanyeshuri ko kugeza ubu mu bukerarugendo n’amahoteli ari ho hasigaye amahirwe y’akazi kurusha ahandi, aho umuntu ashobora gutangirira ku kazi gato, akagenda azamuka.

Ati “Hari amahirwe, hari imirimo, ndetse hari n’ahantu umuntu ashobora gushora imari ye n’iyo yaba nto cyangwa agatangira buhoro buhoro. Hari ahazaza heza mu Rwanda muri uru rwego.”

Yavuze ko umuntu ashobora gutangirira ku mirimo irimo gutanga serivisi ku bakiliya, gukora mu bijyanye n’icungamutungo, iyamamazabikorwa, gucunga bakozi cyangwa mu gikoni, nyuma akagenda azamuka akaba n’umuyobozi mukuru.

Walid yavuze ko bahisemo gusura abanyeshuri mu gihe amashuri yari yongeye gutangira kugira ngo babafashe kubona ibikoresho bakeneye, ariko banabaganirize ku mwuga bashobora kuzahitamo.

Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Benimana Grace, yashimiye by’umwihariko Zaria Court Hotel aho yashimangiye ko kubazirikana bisobanuye ikintu kinini ku kigo ndetse ko ari n’ibintu bifasha abanyeshuri gukurikirana amasomo nta nkomyi.

Ati “Iki gikorwa cya Zaria Court kuba yaradutekerejeho tubiha agaciro gakomeye kuko iki kigo ni ikigo gifite abana benshi baturuka mu miryango itandukanye. Icyo gihe rero iyo habonetse umufatanyabikorwa akadufasha mu buryo bufasha abana kwiga bagakurikirana amasomo neza biradufasha.”

Umwarimu wigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga muri GS Kabusunzu, Elisa Bikorimana, yavuze ko bishimiye bikomeye inkunga yatanzwe, avuga ko ishuri rifite abanyeshuri barenga 3.000, bamwe muri bo bakaba bafite ubushobozi buke.

Yagize ati “Iki kigo kigizwe n’abanyeshuri 3.000, kubafasha kubona ibikoresho n’amafaranga yunganira mu mirire bibafasha kwiga neza, ndetse bikorohera n’abarimu mu kazi kabo ka buri munsi.”

Zaria Court Hotel yavuze ko yifuza ko uru ruzinduko rwatuma abanyeshuri batangira kubona ubukerarugendo n’amahoteli nk’urwego bashobora kubonamo umwuga wo gukora, ndetse bakagira uruhare mu iterambere ryarwo mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Benimana Grace, yavuze ko inkunga bageneye abanyeshuri izabafasha mu myigire
Umwarimu wigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga muri GS Kabusunzu, Elisa Bikorimana, yavuze ko iyi nkunga izorohereza abarimu mu kazi kabo
Umuyobozi Mukuru wa Zaria Court Hotel, Walid Choubana, yagaragaje amahirwe ari mu bukerarugendo n'amahoteli
Zaria Court Hotel yageneye GS Kabusunzu amafaranga azifashishwa mu kunganira mu mirire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages