YouTube n’imbuga nkoranyambaga mu bikibangamiye umurongo w’itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 Mata 2021 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

YouTube n’imbuga nkoranyambaga byagaragajwe nk’ibikibangamiye umurongo mushya itangazamakuru ryo mu Rwanda ryihaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge no kwirinda icyakongera kuvangura Abanyarwanda.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 11 Mata 2021, mu kiganiro cyagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kitabiriwe n’umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Cleophas Barore, nyiri Isango star na Isango TV, Mugabo Justin ndetse na Mbonimana Silas wakoze kuri Radiyo Rwanda na Radiyo Muhabura n’Umunyamakurukazi, Solange Ayanone.

Iki kiganiro cyibanze ku kugaragaza uruhare itangazamakuru ryagize mu gucengeza politike y’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’uko ryashishikarije abantu gukora Jenoside.

Mu bitangazamakuru byashyizwe mu majwi mu kugendera kuri iyi gahunda yari igamije gucamo Abanyarwanda ibice harimo Radiyo Rwanda yabikoraga kuko ariwo murongo Leta yari yarayihaye, Kangura na Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM).

Barore yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibinyamakuru byari byaragize uruhare mu kubiba urwango byafunzwe ibindi bihindura umurongo, mu gihe abanyamakuru bamwe bahunze, abatari baragize icyo bakora kibi baguma mu gihugu.

Ati “Jenoside imaze guhagarikwa igice kitari gito cy’itangazamakuru cyari cyarabaye aha cyaragiye, ibinyamakuru bimwe birazima, bizimijwe n’uko byari byarayobotse umurongo w’amacakubiri wivangura, w’ingengabitekerezo ya Jenoside nta Kangura ntiyongeye gusohoka nyuma y’uko Jenoside ihagaze iyo yaragiye ndetse na RTLM.”

Barore yavuze ko hari ibitangazamakuru bimwe byahisemo guhindura amazina binafata umurongo mushya ujya n’icyerekezo gishya cy’igihugu.

Ati “Imvaho yarongeye irandika ariko yitwa IMVAHO Nshya urumva byari ukwitandukanya n’amateka yatambutse la Nouvelle yitwa La nouvelle relève. Itangazamakuru ryakomerejeho ariko rifata noneho ikindi cyerekezo icyari Orinfor icyo gihe cyafashe umurongo mushya wa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Uretse kuba ibitangamazamakuru byarahinduye umurongo, Barore yavuze ko n’indirimbo zimakazaga ivangura zitongeye gutambutswa kuri radiyo.

Nyuma yo guhindura umurongo, ibi bitangazamakuru byatangiye kugira uruhare mu kubaka no kunga Abanyarwanda, kugeza nubwo nyuma hagiye havuka televiziyo na radiyo nshya nabyo bigakomereza muri uwo murongo wo kubaka Abanyarwanda.

YouTube n’imbuga nkoranyambaga biracyari imbogamizi

Nubwo hashyizweho amategeko agenga itangazamakuru, hafi ya byose bigafata umurongo ugamije kubaka ubumwe mu Banyarwanda, abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko iyi ntego nshya y’itangazamakuru irogowa n’ibiganiro binyuzwa kuri YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru Richard Kwizera yavuze ko kuri uyu munsi hari abantu benshi basigaye bamenya amakuru binyuze kuri YouTube ari nayo mpamvu isigaye inifashishwa n’abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Muri iki gihe tuzi ko haje imbugankoranyambaga WhatsApp, Facebook, Twitter na Instagram burya na YouTube nayo irimo. Muri iki gihe abantu bafite telefone zigezweho iyo YouTube biroroshye rero kuyikoresha aho waba uri hose. Ni urubuga rugenda rutera imbere aho buri munsi abantu barukuraho amakuru.”

“YouTube ni urubuga abantu benshi cyane cyane abahakana n’abapfobya Jenoside bifashisha mu kunyuzamo amakuru y’ibihuha cyane cyane nk’abantu baba hanze y’igihugu. Uru rubuga rero ubona muri iki gihe arirwo banyuzamo ibitekerezo byabo, amagambo mabi y’urwango ndetse n’andi makuru atandukanye yo gupfobya Jenoside.”

Mu bituma YouTube ngo isigaye yifashishwa cyane n’aapfobya Jenoside harimo ko bigoye gutahura abanyuzaho ubutumwa ndetse ikaba nta mategeko igira igenderaho ku bijyanye no gupfobya.

Barore yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko ubu buryo bushya bwo kugeza amakuru ku bantu bwayobya benshi, abantu bakwiye kumenya gutoranya ibyiza bakwiye kureba ibindi bakabyihorera.

Muri iki kiganiro byagaragajwe ko YouTube n'imbugankoranyambaga bikibangamiye umurongo w'itangazamakuru ryo mu Rwanda wo kutarangwa n'amoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .