00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yolande Makolo yanenze RDC yakoresheje ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu kwibasira u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2026 saa 05:36
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ayishinja gukoresha umunsi wo kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba mu Burundi mu 2004, nk’urubuga rwo gukomeza kwibasira u Rwanda.

Makolo yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, asubiza Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, utigeze yifatanya n’Abanyamulenge mu kwibuka ababo bishwe, ahubwo akibasira u Rwanda, avuga ko rukoresha ubu bwicanyi nk’igikoresho cya politike.

Muyaya yavuze ko Abanyamulenge “atari Abanyarwanda bo muri Congo” ahubwo ko ari Abanye-Congo kimwe n’andi moko yose agize icyo gihugu. Yanashinje u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu rumaze igihe ruhakana.

Mu butumwa yashyize kuri X, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko ibyo Muyaya yakoze ari uguhindura umunsi wagenewe kwibuka abazize ubwicanyi bwo mu Gatumba, akawugira uburyo bwo gukomeza kurwanya u Rwanda.

Ati “Muyaya akomeje guhindura umunsi wo kwibuka abazize ubwicanyi bwo mu Gatumba urubuga rw’imvugo zibasira u Rwanda. Abanyamulenge bishwe mu 2004 n’Abarundi b’inshuti za RDC, bari Abanye-Congo.”

Yanenze kandi RDC kuba, ku ruhande rumwe, ivuga ku mutekano w’Abanyamulenge, nyamara ku rundi ruhande ikorana na FDLR, umutwe urimo bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Makolo yavuze ko FDLR n’indi mitwe ifite ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukorera ku butaka bwa RDC nta nkomyi, avuga ko ibyo binyuranyije n’ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.

Ati “Kwibuka kwabo ntabwo ari igikoresho cya politiki cya Kinshasa, kandi ntibikwiye kuba urwitwazo rwo kugira uburakari bugamije kuyobya uburari, mu gihe FDLR iterwa inkunga na Kinshasa n’indi mitwe ifite ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukorera ku butaka bwa RDC nta nkomyi.”

Makolo yavuze ko gukomeza kuyobya ibiganiro hagamijwe kutavuga ku cyo u Rwanda rufata nk’intandaro nyakuri y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari byo ubwabyo bikwiye kwitwa gukoresha ikibazo mu nyungu za politiki.

Ubwicanyi bwa Gatumba bwabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004 mu nkambi y’impunzi ya Gatumba, hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC.

Ni ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi benshi bo mu mutwe wa FNL wo mu Burundi, aho bagabye igitero kuri iyo nkambi, bica nibura impunzi zirenga 150 z’Abanye-Congo, abandi barenga 100 barakomereka. Abenshi mu bishwe bari Abanyamulenge, bakunze gushyirwa mu cyiciro cy’Abatutsi b’Abanye-Congo.

FNL yari umutwe wiganjemo Abahutu wo mu Burundi. Abagabye igitero barashe kandi batwika Abanyamulenge, mu gihe impunzi zo mu yandi moko zari muri iyo nkambi ahanini zitibasiwe.

FNL yahise yemera ko ari yo yagabye icyo gitero, nubwo nyuma umwe mu bari abayobozi bayo yahakanye ko iryo tangazo ryigeze ritangwa.

Uruhare rw’u Burundi muri iki kibazo ntirugarukira gusa ku kuba ubwicanyi bwarakorewe ku butaka bwabwo. Inyigo zagaragaje ko abasirikare n’abapolisi b’u Burundi batatabaye impunzi, nubwo ubwicanyi bwaberaga muri metero nke gusa uvuye mu bigo byabo bya gisirikare.

Ku ruhande rwa RDC, mu gihe cyakurikiye ubwicanyi havuzwe ibirego by’uko bamwe mu barwanyi ba Mai-Mai b’Abanye-Congo bashobora kuba baragize uruhare muri icyo gitero. Kinshasa yasabwe gukora iperereza ryimbitse ku ruhare rw’abaturage bayo muri iki gitero, by’umwihariko abashobora kuba bari mu ngabo z’igihugu.

Mu 2024, abarokotse n’imiryango y’abishwe bongeye gutangira urugendo rushya rwo gushaka ubutabera, batanga ibirego ku bantu bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi. Amakuru ajyanye n’ibyo birego yanagejejwe ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.

Yolande Makolo yanenze RDC yakoresheje ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu kwibasira u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages