Muri iyi Ikijumba Coffee Shop usangamo ibintu bitandukanye bikozwe mu bijumba birimo amandazi, umugati, keke (cake), capati, ibijumba byokeje n’ibindi bitandukanye, ku munsi akoresha toni imwe y’ibijumba agura n’abaturage agakuramo ibintu bitandukanye.
Mu kiganiro na IGIHE, Habumuremyi yavuze ko na mbere yo gutekereza ubu bucuruzi yahoze ahinga ibijumba, agakorana n’ibigo by’amashuri, aho yabibagemuriraga. Ibi ngo byatumye atangira kubihinga ku bwinshi agera naho atangira gutekereza ubucuruzi bunyuranye yabyaza mu bijumba.
Igitekerezo cya mbere ngo yakigize mu 2009, agenda abikora gake gake kugeza tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo yatangizaga ubucuruzi buhoraho ndetse n’uruganda rw’ibintu bitandukanye bikozwe mu bijumba.
Muri uru ruganda rwe, ibijumba babikuramo ibintu bitandukanye bikozwe mu ifu, ndetse bafite na gahunda yo gukora ifarini, umutobe ndetse n’amafiriti byose bikozwe mu bijumba.
Habumuremyi yagize ati "Nabonaga igihingwa cy’ibijumba cyarasigaye inyuma cyane, umuntu ashobora kweza ibijumba akabura isoko, yamara kubura isoko akaba yanabimena, ndabyibuka hari igihe byigeze kubaho abaturage bakajya babimena mu isoko kandi ibijumba ni kimwe mu bihingwa bidapfa kubikika."
Habumuremyi yavuze ko kuri ubu yazanye ikoranabuhanga rishobora kubika ibijumba nibura amezi atandatu, kuri ubu bakaba baratangiye kubihunika cyangwa bakabyumisha bakabibika byumye.
Ati "Ni igihingwa nkunda kandi nishimira, ndashaka kugikoramo ibintu bishya byinshi birimo umutobe [Juice] ikomoka ku bijumba, kuko hano twibanda ku bijumba birimo vitamin A."
Abaturage bahabonye akazi ku bwinshi
Muri ubu bucuruzi bw’ibijumba bafitemo abakozi 62 barimo abakora mu ruganda rw’ibijumba n’abandi bakora muri serivisi zitandukanye. Habumuremyi yavuze ko nibura uruganda rwo gutunganya ifarini iva mu bijumba nirutangira gukora, aba bakozi baziyongera nibura bakagera kuri 300.
Muhawenimana Emmy ukora mu bijyanye no guteka yavuze ko akazi yabonye muri ubu bucuruzi bw’ibijumba kamufasha gutunga umuryango we urimo abana be bane.
Ati "Ubu mbasha kubishyurira amashuri, nkabagaburira nkanabona ibindi byose nkenerwa bitunga umuryango wanjye."
Uwamahoro Alphonsine umwe mu rubyiruko rwahabonye akazi we avuga ko byamufashije kwiteza imbere ndetse binamubera isomo ry’uko yatinyuka akihangira umurimo nkuko umukoresha we yabikoze.
Ati "Iyo urebye ukuntu ari guha agaciro ikijumba uhita usanga nta kintu na kimwe kitakwitabwaho kikabyara umusaruro, rero nubwo mfite akazi hano ariko nanjye mba ntekereza ikintu nazakora kikamfasha mu gutera imbere kuko nshingiye ku byo mbona hano nsanga buri kintu cyose cyavamo amafaranga mu gihe wagihaye umwanya ukagikora ugikunze."
Akanyamuneza ku baparika imodoka bakajya kugura ikijumba
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ku Ikijumba Coffee shop, yasanze hari imodoka ziganjemo iz’abantu ku giti cyabo n’izitwara abagenzi zahaparitse, bamwe bavuze ko bishimiye kubona ahantu bagurira ikijumba ngo kuko bagiherukaga kera.
Umwali Clarisse yagize ati "Ni ubwa kabiri nari mpanyuze nerekeje mu kazi nsanzwe nkorera muri iyi ntara, uyu munsi rero navuze nti reka mpagarare ndebe serivisi batanga, gusa nishimiye kuhagura ikijumba cyokeje nagiherukaga kera cyane."
Kalisa Janvier we yavuze ko ari ubwa mbere yabonye cake zikozwe mu bijumba ndetse na capati, ibi ngo bikaba bigiye gutuma azajya abigura mu rwego rwo guha agaciro ikijumba.
Ati "Ikijumba njye mfitanye amateka nacyo, nakiriye imyaka myinshi Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikirangira, rero kuba ubu nabonye ahantu najya ngura cake, umugati n’amandazi bigikozwemo rwose nabyishimiye."
Kuri ubu Habumuremyi amaze gutubura imbuto y’ibijumba bimeze nka karoti azaha abahinzi 200 kugira ngo babihinge ku bwinshi, ku buryo mu gihe azaba ageze ku rwego rwo kwakira toni enye z’ibijumba atazabura ababimugezaho.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!