00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yihakanywe n’uwamuteye inda kuko afite ubumuga bw’ubugufi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 June 2025 saa 09:15
Yasuwe :

Umukobwa w’imyaka 26 ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, yagaragaje ko yatewe inda n’umusore wahise umwihakana, avuga ko atabyarana n’umuntu ufite ubumuga.

Ubu butumwa yabutangiye mu nama y’iminsi ibiri yateguwe n’Umuryango Nyafurika w’Abagore bize Tewolojiya ishami ry’u Rwanda, ufatanyije n’Ihuriro ry’imiryango Nyarwanda y’abantu bafite ubumuga (NUDOR), binyuze muri porogaramu ya ‘Make Way’.

Muri iyi nama hareberwaga hamwe uburyo urubyiruko rufite ubumuga rwabona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uko bakoresha ijambo ry’Imana mu kubibonera ibisubizo.

Umwe mu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije usanzwe utuye mu Mujyi wa Kigali, utifuje ko amazina ye akoreshwa mu nkuru, yavuze ko yatewe inda bikamuviramo gucikiriza amashuri, uwayimuteye kandi ngo yahise amwihakana avuga ko atabyarana n’umuntu ufite ubumuga.

Ati “Nakundanye n’umuhungu nyuma aza kuntera inda ariko akimenya ko ntwite byahinduye isura. Yarantaye avuga ko atabyarana n’umuntu ufite ubumuga. Icyo gihe mu rugo baranyirukanye ishuri ndarireka mpitamo kujya kwa nyogokuru mu cyaro. Iyo nza kuba nzi amakuru y’igihe umuntu ashobora gusama, wenda hari igihe ntari gutwara iyo nda.”

Umuyobozi wa The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda, Dr. Nagaju Muke, yasabye ababyeyi kwigisha abana babo cyane cyane abafite ubumuga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo batazagwa mu bishuko.

Yavuze ko abana benshi bafite ubumuga nta makuru baba bafite kuko aho serivisi za Leta zitangirwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nta basemuzi bahari ku bafite ubumuga bwo kutavuga.

Ati “Babura umusemuzi w’uririmi rw’amarenga kwa muganga. Ikindi bashobora kuba bafite ikibazo cy’ibanga kijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ugasanga bajyanye umusemuzi bigatuma batakivuga, hari n’aho bagera bagasanga abaganga badashobora kumvikana na bo bikabaca intege bagahitamo kwigumira mu rugo.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango Nyarwanda y’abantu bafite ubumuga (NUDOR), Dr. Mukarwego Beth Nasiforo, yasabye abanyamadini kugira uruhare mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu nsengero kuko byabafasha abafite ubumuga batabona inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura ireme rya serivisi z’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ntihumbya Jean Baptiste, yavuze ko inda ziterwa abangavu cyane cyane abafite ubumuga zihangayikishije cyane.

Yavuze ko kandi hakenewe imbaraga za buri wese mu gutuma abantu bafite ubumuga nabo babona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Dr. Mukarwego yasabye abagore bize tewolijiya kubafasha kurwanya abagiheza abafite ubumuga

Ifoto yakoreshejwe ku mutwe w’inkuru yakozwe hifashishijwe AI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages