00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatekeye abarimo Perezida Kagame, Alpha Condé na Abiy Ahmed: Chef Sindayigaya twaganiriye (Video)

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 4 May 2025 saa 07:32
Yasuwe :

Mu by’ibanze buri wese akenera buri munsi harimo amafunguro ariko kuyategura si ibya buri wese. Kuri Chef Sindayigaya Ramadhan guteka byamuhuje n’abakomeye, ariko ibihe atazibagirwa bikabamo igihe yatekaga muri hoteli zo mu Rwanda, amafunguro agahabwa umukuru w’igihugu cy’u Rwanda cyangwa ab’ahandi.

Sindayigaya Ramadhan uzwi nka Chef Rama yakuze ashaka kuzibera injeniyeri mu by’ubwubatsi ariko kuva mu 2007 ubwo yari mu mashuri yisumbuye yatangiye guteka muri za restaurants kuko abantu bamubonagamo ubwo bushobozi na we akabikunda.

Yinjiye muri Kaminuza (KIST) mu 2009 anakora akazi ko guteka. Nyuma yagiye kwiga amasomo yerekeye ibyo guteka muri Kenya, mu bihugu bitandukanye by’i Burayi no muri Florida Atlantic University muri Amerika, ahavana impamyabushobozi yanamushyize ku rwego rwisumbuye.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yabwiye IGIHE ko yatetse amafunguro inshuro nyinshi agomba kuribwa n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, haba igihe ari mu nama n’igihe yabaga ageze muri hoteli mu buryo bwihariye.

Ati “Hari igihe nari chef muri restaurant imwe ya Kigali Marriott Hotel, yitwa Cucina [Perezida] araza (ntabwo aguteguza wowe). Wenda abandi baba babizi ariko wowe nka chef, uba mu gice cy’inyuma, wowe ujya kubona ukabona hari abantu b’imena (VIP), ibyo bakeneye bikaza, ukabikora ubizi neza ko ari ibye. Ntabwo ugira igihunga bitewe n’uko ibyo ukora uba usanzwe ubikora ahubwo wowe icyo wishimira ni uko noneho uba ubizi ko ugiye kugaburira umukuru w’igihugu.”

Mu gihe mu Rwanda haberaga inama ya Afurika Yunze Ubumwe mu 2018, Chef Sindayigaya wakoraga muri Kigali Marriott Hotel yatekeye abakuru b’ibihugu barenga batandatu, kandi bose bagenda banyuzwe.

Ati “Ni ibintu biba bidakunze kubaho […] kubona rero amahirwe nk’ayo yo kwakira abantu nk’abo uri ‘chef’ ugatekera abaperezida batandukanye kandi bose bakagenda nta kibazo bagize, bishimye, ishusho y’igihugu wayitanze […] ni ikintu umuntu wese yakwifuza.”

Mu bakuru b’ibihugu bari bahari, harimo uwa Kenya n’abandi bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Guteka amafunguro ashyirwa ku meza y’Umukuru w’Igihugu…

Chef Sindayigaya umaze imyaka 17 mu kazi ko guteka, amaze gukora muri hotel z’inyenyeri eshanu zitandukanye zirimo Serena Hotel, Kigali Marriott Hotel, Radisson Blue n’izindi kandi Perezida Kagame rimwe na rimwe akaba umwe mu bari bwakirizwe amafunguro yatetswe na Sindayigaya.

Ati “Nk’uko ubibona n’ahandi iyo biteganyijwe ko agera ahantu, byanga bikunda ibintu bigomba guhinduka. Buriya serivisi akenera, hagomba kuba hari abantu bazizobereyemo, babifitemo ubumenyi. Ubumenyi ufite ntabwo buba bukemangwa ahubwo ni ko biba biteguye, niba ari amafunguro aba agomba kuba afite umuntu ugenzura uko amafunguro ye agomba gutegurwa. Rero nk’umu-chef muri icyo gihe ntabwo wagira guhuzagurika ariko uba ugomba kuba maso mu byo ukora ugakora ibyo akeneye byose.”

Mu gihe hamurikwaga igitabo cyitwa Uruhimbi mu 2024 kivuga ku ndyo nyarwanda, Chef Sindayigaya na bagenzi be batatu batetse amafunguro agikubiyemo ndetse hari abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu zitandukanye bayafunguraho.

Yatekeye umuyobozi wo muri Ethiopia arumirwa

Nyuma yo gukora muri Kigali Marriott Hotel bakabona hari byinshi igikoni kimaze kunguka, Chef Sindayigaya yagiye gukorera muri Guinee Conakry, no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ati “Nigeze kwakira Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, mu Burengerazuba bwa Afurika. Bwari ubwa mbere nakiriye itsinda ry’abanyamahanga kandi ibyo bari burye ari njye wabitetse kandi bidakomoka mu muco wanjye. Icyo gihe narabiteguye, bari abantu benshi ari kumwe na Perezida Alpha Condé, ibyo kurya bariye icyo gihe ni njye wabitetse kandi mbiteka mu mwimerere w’iwabo.”

Kuva muri Ethiopia ujya muri Guinné Connakry harimo intera ya kilometero zirenga 7800. Minisitiri w’Intebe wa wa Ethiopie yatunguwe no gusanga aho hantu hari amafunguro asa neza nk’ayo yasize mu rugo.

Ati “Kugira ngo urenge ibyo bilometero noneho unahasange bya byo kurya by’iwanyu, uba ugeze mu rugo. Noneho umu-chef atari uwo muri icyo gihugu. Ibyo biri mu bintu byanshimishije. Kubona umuntu umeze nka Perezida mu gihugu cy’iwabo akubwira ati ‘ni sawa’ uhagaze imbere y’amafunguro akagukora mu ntoki uravuga ngo akazi kakozwe.”

Chef Rama avuga ko mu myaka iri imbere yifuza kuzashinga igikorwa kizatuma azamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga binyuze mu mwuga wo guteka.

Uyu mugabo ahamya ko guteka amafunguro aryoshye biva ku buryo uwayateguye yitwaye
Chef Sindayigaya Ramadhan ni umwe mu batetsi beza mu Rwanda
Afatanyije na bagenzi be banditse igitabo cyitwa Uruhimbi kirimo indyo nyarwanda
Chef Rama yatekeye abakuru b'ibihugu byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .