00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatabarutse ku isabukuru ye; Mukabalisa Donatille yashavuye benshi (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 August 2026 saa 10:49
Yasuwe :

Tariki 30 Nyakanga 1960 kugeza tariki 30 Nyakanga 2026, imyaka 66 yari yuzuye neza. Cyari igitondo yashoboraga kwizihizamo isakubukuru ye y’amavuko nk’imyaka yari yabanje, gusa uwo munsi wo byabaye ibindi, inkuru ihinduka iy’urupfu rwe.

Yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye.

Mukabalisa witabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026, benshi mu bo bakoranye bamufata nk’umuyobozi wihariye kandi wari ufite ubunararibonye.

Bagaragaza ko mu gihe cye, akorera Leta, yari umuntu urangwa no guca bugufi mu nshingano ze, kujya inama, kuba urugero rwiza no guharanira inyungu rusange. Ni umubyeyi wayoboye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite imyaka 11, hagati ya 2011 na 2024. Yatorewe bwa mbere kuba Umudepite mu 2003.

Uyu mubyeyi witabye Imana yujuje imyaka 66, yari afite umuryango n’abana batatu.

Abayobozi mu nzego zitandukanye, amashyaka n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, bababajwe n’urupfu rwe, banihanganisha umuryango asize.

Yitabye Imana yari muri Sena y’u Rwanda guhera mu 2024.

Urupfu rwa Mukabalisa Donatille rwababaje abantu benshi cyane abo bakoranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages