00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashyize itafari ku iterambere ry’abanyamakuru benshi; Urwibutso kuri Jean Lambert Gatare

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 March 2025 saa 07:38
Yasuwe :

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare uheruka kwitaba Imana yavuzwe ibigwi n’abandi banyamakuru barimo abo yafashije kuzamuka ndetse bagaragaza ko yashyize itafari ku iterambere ryabo mu mwuga w’itangazamakuru.

Abari bazi neza Jean Lambert Gatare, bari bamuzi nk’umukozi utiganda ku murimo, umuhanga mu kazi ke, akaba umunyamwuga ntangarugero ndetse akanafasha abato kwagura impano zabo.

Itangazamakuru yaritangiye mu mpera za 1994, yarikoranye ubuhanga buhambaye ndetse aba icyitegererezo cya benshi, abo bakoranye, abamwumvaga n’abatangiye umwuga nyuma ye, bose bahuriza ku kuba yari umunyamakuru w’umuhanga, bigoye kubona icyo wamunenga.

Ku mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe, ku wa 27 Werurwe 2025, Umunyamakuru wa Kiss FM, Niyongira Antoinette, yashimye uko yafashijwe gutera imbere mu mwuga na Jean Lambert Gatare ndetse yemeza ko uko ari ubu byagizwemo uruhare na we.

Ati “Gatare twahuye ndi umwana muto, umwana ufite inzozi, intumbero z’ejo hazaza ariko ubura uwamufungurira umuryango ngo abashe kuzigeraho. Duhura yabonye ubwo bushobozi bwari muri njye, angirira icyizere, amfungurira umuryango wo gutangira itangazamakuru.”

Yongeyeho ati “Yari umubyeyi wacu, yarebaga kure akavuga ngo uyu mwana ndabona yabishobora, kandi akakubwira n’ibyo wowe udakeka ko wageraho. Muvuze mu ijambo rimwe ni imfura, navuga ko yakoze ibyo yagombaga gukora nubwo agiye tukimukeneye.”

Umunyamakuru ubimazemo igihe wanakoreye igitangazamakuru cy’igihugu ndetse akaba yaranakoranye na Jean Lambert Gatare, Tidjara Kabendera, yagaragaje ko nyakwigendera yagize uruhare runini mu kumutinyura no gutuma agera kuri Radio Rwanda ubwo yari avuye kwiga i Arusha muri Tanzania.

Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Justin, uri mu bakoranye igihe kinini na Jean Lambert Gatare aho bakunze gukorana cyane mu matangazo yamamaza, yemeje ko yari umuntu udasanzwe kandi urangwa no kudacika intege.

Mugabo yasobanuye ko gukorana na Jean Lambert Gatare mu birebana no kwamamaza byatumye bahindura umuvuno w’uko byakorwaga kandi abantu bakabikunda.

Ati “Byinshi byatubabazaga icyo gihe twaje kubihindura tubihuzamo no kujya twisekera tugatera urwenya, ari naho havuye kujya dukora amatangazo yo kwamamaza ahindura abantu ariko akanabarangaza.”

Yongeyeho ati “Ibyo twakoze icyo gihe ni byo bitanga igisobanuro, kuko haba ku gitangazamakuru cya Leta, haba no ku cyo twashinze dufatanyije ni cyo gisobanuro. Isango Star ntabwo yubatswe na njye na we gusa harimo n’abandi banyamakuru ariko muri bo Gatare yabaye inkingi ya mwamba, mu kubaka ibiganiro, gutanga ibitekerezo mu kuzakora itangazamukuru rizajya imbere kandi rizubaka abantu.”

Yashimangiye ko Gatare ari umuntu wagombaga kwiyambazwa ku muntu ushaka kumenya ibirebana n’itangazamakuru kandi ko yagombaga kuboneka kugira ngo abere abandi urugero rwiza.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mutesi Scovia, yashimangiye ko abateye ikirenge mu cya Jean Lambert Gatare bazavamo abanyamakuru beza nk’uko na we yari umunyamakuru mwiza kandi w’umunyamwuga.

Gukunda igihugu byatumye areka akazi kamuhembaga agatubutse

Jules Ndamage wakoranye igihe kitari gito na Jean Lambert Gatare, yagaragaje ko yakundaga igihugu cyane ku buryo byatumye areka akazi ko gukorera igitangazamakuru cy’Abongereza, BBC, cyamuhembaga neza agahitamo kwinjira mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cya Orinfor.

Ati “Hari nko mu 1999 ubwo yakoreraga igitangazamakuru cya BBC ariko icyo gihe cyagiraga ubushotoranyi cyane kuri politiki y’u Rwanda. Gatare yatweretse ko ari umuntu ukunda igihugu icyo gihe, abanyamakuru bakoraga kuri BBC na RFI bajyaga bahembwa amafaranga menshi. Icyo gihe ariko we yaravugaga ngo njyewe numva ntatewe ishema no gukorana na radio isa naho itumva politiki y’igihugu cyacu.”

Yagaragaje ko Gatare yari afite umutima wo gukora itangazamakuru ryubuka kandi rirwanira igihugu.

Umuyobozi wa Radio Rwanda n’izindi Radio za RBA, Uwayo Divin, yashimye umusanzu Gatare yatanze ku iterambere ry’iyo radio n’itangazamakuru muri rusange.

Ati “Umurage we yawusigiye abo bakoranye n’abandi bagiye bashinga ikirenge aho yagendaga ashingura barimo nanjye ubwanjye. Kuri njyewe mufata nk’umwarimu wigishije abatari bake itangazamakuru. Yabaye umwarimu mwiza w’itangazamakuru bitamusabye gufata ikaramu cyangwa ingwa ngo atange amasomo mu buryo busanzwe, yaratwigishije mu bijyanye n’umwuga kubera kumwumva no gukurikira ibyo yakoraga.”

Uretse abanyamakuru, n’abandi babanye na Gatare bagaragaje ko yari umuntu w’inyangamugayo kandi ukunda gucisha make, gutebya no gushyigikira abandi.

Reba ubuhamya bw’ababanye na Gatare

Umwe mu bana ba Jean Lambert Gatare
Umugore wa Jean Lambert Gatare
Abo mu muryango we bari bashegeshwe n'urupfu rwe
Umunyamakuru wa Kiss FM, Niyongira Antoinette, yashimye uko yafashijwe na Jean Lambert Gatare
Mutesi Scovia uyobora RMC, yagaragaje ko hari ibyo yigiye kuri Gatare
Divin Uwayo wa RBA na we yari mu bitabiriye uyu mugoroba
Uwimana Basile ari mu bitabiriye umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Gatare
Ni umugoroba witabiriwe n'abantu batandukanye
Ubwitabire bwari hejuru bishimangira uko yabanye neza n'abantu
Ab'ingeri zinyuranye bari babajwe no kubura Gatare
Mugabo Leatitia yagaragaje ko yigiraga byinshi kuri Jean Lambert Gatare
Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bafashe mu mugongo umuryango wa Jean Lambert Gatare
Abanyamakuru ba RBA bari bitabiriye iki gikorwa, bagaragaje ko bifatanyije n'umuryango wa nyakwigendera kandi banatanga ubutumwa bw'inkomezi

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .