00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashyinguwe ari muzima muri Jenoside - Inkuru ya Mukabutera wagowe no kurerera Interahamwe yamubohoje

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Theodomire Munyengabe
Kuya 25 April 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukabutera Appolonie w’imyaka 49 yahuye n’akaga gakomeye. Yabohojwe n’Interahamwe babana hafi amezi ane arengera ubuzima bwe ngo aticwa ndetse imutera inda, kwakira umwana bibanza kumubera ingorabahizi.

Mukabutera wari ufite imyaka 18 nubwo yarokotse Jenoside yayiboneyemo akaga gakomeye hamwe yihishaga mu mirambo, agashyingurwa ari muzima, ibyamuteye ubumuga kugeza n’ubu.

Ati “Baramfashe bandituriraho itaka ibice byose basigaza umutwe. Bakajya bambwira ngo nimvemo, ngahata, nyuma numva umugongo uraturitse, kuva ubwo nahise mugara.”

Mukabutera wo mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Cyahinda, Akagari ka Gasasa, muri Jenoside yabuze abe barenga 70.

Uyu mubyeyi wibuka agahinda yanyuzemo nk’aho byabaye ejo, avuka mu muryango w’abana umunani, ariko abenshi barishwe kuko ubu basigaye ari babiri gusa na Se ubabyara.

Inkuru y’agahinda ke itangira ubwo Jenoside yatangiraga i Nyaruguru yahereye iwabo aho avuka mu Murenge wa Rusenge, nyuma y’ihanurwa ry’indenge ya Habyarimana.

Kuva ubwo yatangiye ubuzima bubi, ajya i Cyahinda, bahicira abasaga ibihumbi 50 we ararokoka ariko bigoranye, kuko byasabaga kwihisha mu mirambo y’abatemwe, amaraso yabo yose akamusigaraho abicanyi bakamubarira mu bapfuye, baza kujomba amacumu ngo barebe ko hari ugihumeka akaruma gihwa.

Mu gihe yari yiboneye amahirwe yo kwambuka ngo ajye mu Burundi ahunge abicanyi, Interahamwe n’ingabo za Habyarimana zarabagaruye ngo zigiye kubakiza, byahe byo kajya ko zashakaga kubakusanyiriza hamwe ngo zibicire kubamara.

Mu kubagarura yajyanye n’abandi yisanga ari kuri Paruwasi ya Kansi muri Gisagara, ahiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 10, ariko we wari nka ya nkware y’inyabugingo na bwo arongera ararokoka.

Mukabutera wumvaga ko ubuhungiro buri mu nzu z’abihaye Imana nubwo zamutengushye, yakomeje ahungira muri Paruwasi ya Nyumba Murenge wa Gishamvu ya Huye na ho haguye Abatutsi basaga ibihumbi 60 ararokoka.

Aha i Nyumba yahahuriye n’uruva gusenya. Bakigera i Nyumba hafi ya Seminari Nkuru ya Nyakibanda, batangiye kongera kugira icyizere cyo kubaho ndetse banababwirwa ko ihumure ryagarutse.

Abakuru bari babarimo bashakishije uko babona ibibatunga, maze abaturage bari batuye hafi bababeshya ko babazaniye ifu y’igikoma cyakabaramiye, buri wese arisaka kugira ngo wenda babone ifu yaramira ibibondo.

Batanze ya mafaranga, abandi aho kubaha ifu y’igikoma babaha iy’amatafari ahiye baseye.

Mukabutera ati “Kuko twari twarafungiranywe mu gipangu, inzara yaratwishe. Nabonye mama arenza akaboko agura agashashi azi ko ari ifu nzima, ayitobye asanga ni amatafari. Kwari ukubanza kudushinyagurira mbere yo kutwica.”

Mukabutera wafashwe ku ngufu muri Jenoside Interahamwe ikamutera inda, kwiyakira byaragoranye

Yakomeje avuga ko bongeye kwicwa cyane i Nyumba, abasirikare n’Interahamwe babica urubozo, bakajya basatura inda abagore batwite ngo bashaka kureba uko mu nda h’Abatutsikazi haba hameze.

Bamwiciye umusore imbere, aba ari we umubera igitambo, kuko yahise amwikururiraho aramwiyorosa, amwihishamo yapfuye, aza kuhava imyenda yuzuye amaraso yamwumiyeho, arokoka iry’uwo munsi atyo.

Mu mugoroba baje guhungira mu misozi y’Ibisi bya Nyakibanda, ahitwa i Muboni, babisikana n’ibikoko, bakomereje ahitwa ku Rutare rwa Munanira, Mukabutera ahetse umwana wo kwa sewabo.

Icyo gihe baguye mu gitero cy’abicanyi, babicaza hasi, uwo mwana w’igitambambuga asaba amazi yo kunywa, Interahamwe imwe iramumujishura, iramunaganika, iramuzunguza imujugunya hakurya ntiyatera kabiri.

Aho hanapfiriye benshi, barimo musaza we wicishijwe ifuni areba na nyina umubyara bicishije ubuhiri.

Yabohojwe n’Interahamwe yicaga bene wabo, inamutera inda

Mukabutera wari ufite imyaka 18, yavanwe aho biciye nyina na murumuna we n’umugabo witwaga Minani, amujyana iwe, akajya amusiga mu rugo agiye kwica, ariko umugore wa Minani akamugera amajanja uko bwije n’uko bukeye.

Hashize iminsi, haje umusore wari muramu wa Minani kubasura, abona Mukabutera, amusaba muramu we amujyane iwabo mu rugo, undi abanza kugira ngo ni impuhwe na ho ni ukugira ngo amusambanye.

Ati “Yanjyanye iwabo ngira ngo ni impuhwe angiriye naho arashaka kumfata ku ngufu. Ni n’uko byagenze, maze nyuma duhungira ku Gikongoro muri ‘zone turquoise’ ngenda ntwite.’’

Ubwo babaga aho, abantu baje kumenya ko ari Umututsikazi, kuko se yari umucuruzi ukomeye, bashaka kumwica, ya Nterahamwe yongera kumuhungisha.

Ibi byose byabaga ari na ko Mukabutera akomeza gutotezwa, bigaherekezwa n’uko uwo mugabo we na we yakomezaga kumubwira amagambo amukomeretsa, bimwe bya “wagize amahirwe, iyo nsanga utari isugi nari kukwiyicira.”

Jenoside imaze guhagarikwa, abarokotse batangiye guhunguka bava i Burundi, Se wa Mukabutera yamenye ko umukobwa wabo akiriho, bajya kumutwara ariko atahana inda na ho uwari wamubohoje ahungira muri Zaire.

Yakomeje kubana agahinda, yumva atewe ipfunwe no kuba atwite umwana w’Interahamwe, anabyaye ubuzima buramurushya, kurerera Interahamwe zamumazeho abe bikomeza kuba umutwaro.

Ati “Tekereza na we guterwa inda n’uwakumazeho abawe. Biba bigoye kubyakira ariko naje kubyakira ndamurera kuko na we nta ruhare yabigizemo.”

Mukabutera wamugaye umugongo kubera ko yashyinguwe ari muzima, avuga ko aterwa agahinda no kuba uyu mwana we w’umusore abaho atagira umunezero, kuko umuryango wa se utamwumva.

Agaragaza ko yabuze imbaraga zo gushinja uwamusambanyije muri Jenoside mbere y’uko apfa, kuko “numvaga ntazabona icyo mbwira umwana wanjye mu gihe yaba yaramenye ko nafungishije Se.”

Mukamutera afite abana batandatu, barimo n’uwo umwe yabyaranye n’Interahamwe, n’abandi yabyaye nyuma. Ashimira Inkotanyi na Perezida Kagame, barengeye abicwaga, ndetse bakanakumira kwihorera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .