00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashinjwe gufasha Inkotanyi, yizera kubaho abonye Kagame: Urugendo rwa DCG Ujeneza wabaye muri EX-FAR

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 May 2026 saa 12:58
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yagaragaje uko ubwo yari mu gisirikare cya FAR yahanwe ashinjwa gufasha Inkotanyi, anagaragaza uko yahisemo kuzinjiramo nyuma y’uko zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu ni umwe mu bagore bafite ipeti ryo hejuru muri Polisi y’u Rwanda rya Deputy Commission of Police.

Yabigarutseho mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, cyabaye ku wa 22 Gicurasi 2026.

Icyo kiganiro DCG Ujeneza yagihuriyemo na Gasamagera Wellars wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, basangiza abacyitabiriye ubuhamwa bwabo.

Ujeneza yavutse mu 1967 mu Karere ka Rulindo, aba ari ho yiga n’amashuri abanza. Ubwo yari muri icyo kiganiro yagaragaje ko yabonye ivangura ryakorerwaga mu mashuri ku bana b’Abatutsi aho wasangaga banatsinda ibizamini bya Leta ariko ntibemererwe kujya mu mashuri yisumbuye kubera ubwoko.

Akirangiza amashuri yahise ajya mu gisirikare muri Écoles Superieur Militaire (ESM).

Yagaragaje ko mu gisirikare yasanze harimo ivangura rikomeye, aho Abahutu bavugaga ko badashobora kubana n’Inyenzi cyangwa ngo babe bakorana nabo.

Ati “Abasirikare ba Leta ntabwo bigeze bitegura gukorana n’abari baje, ntabwo bigeze bemera kubana n’abari muri RPA, kugeza batsinzwe.”
Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga, abari abanyeshuri ba ESM bahise bashyirwa mu nshingano zitandukanye nubwo bari batararangiza amasomo yabo.

Mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, DCG Ujeneza wari Sous-Lieutenant, yashinjwe gufasha Inkotanyi, araburana biba iby’ubusa ahanishwa koherezwa kujya gukorera i Cyangugu.

Yagaragaje ko aho yari ari yabonaga ko abasirikare bafite umugambi wo gutsemba Abatutsi ndetse harimo n’abakoze Jenoside, bagiye bica Abatutsi.

Ati “Ahantu hose mu gihugu hose wabonaga ko abasirikare barakaye, bashaka kumara Abatutsi batekereza ko nibamara Abatutsi bo mu gihugu ari bwo bazatsinda Inyenzi.”

Yasobanuye ko nyuma y’uko Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzirabwoba zamusabye guhungana na zo ariko akibuka ko yashinjwe ibinyoma abona batakiri abantu akwiye kwishingikirizaho.

Ubwo yari i Cyangugu yumvise amakuru y’uko Inkotanyi ziri guhamagara abari mu gisirikare bemera kuba bakorana, yumva ko atagihunze.

Ati “Abantu bahunze ubona igihugu cyose bagitwaye, ukabona ibintu biteye ubwoba.”

Ku wa 15 Kanama 1994 ni bwo bageze i Kigali, bafite ubwoba ko bashobora kwicwa, ariko bajyanwa i Gako bigishwa indangagaciro zikwiye kuranga umusirikare w’Igihugu, Ubumwe, ibibi by’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’uko yari imaze gusenya igihugu n’ibindi byari bigamije kubaka igihugu gishya.

Nyuma y’amezi ane bahabwa amahugurwa, banigishwa, Paul Kagame ni we wagiye kuyasoza. DCG Ujeneza yagaragaje ko umunsi yamubonyeho ari bwo yemeye ko afite ubuzima.

Ati “Umunsi nabonyeho Afande [Paul Kagame] ni bwo nemeye ko mfite amahoro, mfite umutekano. Ndabyemera kimwe n’abandi ko Inkotanyi ari ubuzima. Nanjye nisanze muri RPA ngarura ubuzima.”

Nyuma yo kurangiza ayo mahugurwa bahawe imirimo itandukanye ariko abari barakoze ibyaha muri Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera. Uwari umugabo we, na we ari mu bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside ndetse aza guhamwa n’ibyaha ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ujeneza ati “Nari meze nk’urimo abantu babiri. Nari mfite uruhande rumwe nk’umuntu wakiriwe neza nk’uko yabyifuzaga muri RPA, nishimimye, ariko ku rundi ruhande ntwise umwana w’umuntu wahamijwe Jenoside. Icyampaye gutuza ni uko abo nasanze bamfashe neza, ndabyara, nta kindi kibazo njyewe nka Chantal nigeze ngira.”

Mu 2000 yaje guhabwa amahirwe yo gusubira muri Kaminuza kuko yari yarayicikirije ubwo intambara yatangiraga, yari yarayivuyemo ageze mu mwaka wa Gatatu muri ESM.

Yaje kandi guhabwa buruse yo kujya kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Costa Rica.

Ati “Ibyo byose ni ibyanyerekaga ko mukuri ubuyobozi bw’igihugu cyacu butarobanura, iyo buza mbere inzirabwoba zitarabaho cyangwa bakaba ari bo bayoboye inzirabwoba, Abanyarwanda ntabwo baba barashenye igihugu gutya. Numva narahawe amahirwe kurusha n’abantu bose.”

“Ntekereza izo nzirabwoba zambutse iyo ziza kuba ari zo zagiriwe amahirwe zigatsinda, ese zari kwakira Inkotanyi? Ntabwo byashobokaga kuko n’icyo gihe batabana zabaga zikubita agatoki ngo ntibishoboka kubana n’Inyenzi.”

Amb Gasamagera Wellars yasobanuye ko ibyabaye byari bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi yatangiye mu 1959.

Yari ishingiye ku icengezamatwara ko rubanda nyamwinshi ari bo Bahutu bagombaga kuba ba nyir’Igihugu, ibyagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni ingengabitekerezo yagiye buhoro buhoro yubaka ivangura hagati y’Abahutu n’Abatutsi.”

Yakomeje agaragaza ko ubutegetsi bubi bwakomeje gushyira imbaraga mu kwimakaza ivanguramoko no guheza Abatutsi haba mu mashuri no mu kazi.

Yashimangiye ko RPA yakoze igitangaza ikabohora igihugu, Abanyarwanda bongera kubona ubuzima n’icyizere cy’ahazaza.

DCG Jeanne Chantal Ujeneza yahishuye ko ubwo yabonaga Kagame yumvise abonye ubuzima
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yagaragaje uko ubwo yari mu gisirikare cya FAR yahanwe ashinjwa gufasha Inkotanyi
Abitabiriye ikiganiro nyunguranabitekerezo ku mateka y'u Rwanda basabwe kugira uruhare rwo kuvuga ukuri
Gasamagera Wellars yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe kera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages