00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yarokotse impfu nyinshi, ahungira FDLR mu kigo cya gisirikare; ubuhamya bwa Depite Mvano Etienne

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 13 July 2026 saa 12:51
Yasuwe :

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mvano Nsabimana Etienne, yatangaje ko ubwo yari akiri umunyamabanga nshingwabikorwa mu mirenge yegereye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasimbutse ibitero byinshi bya FDRL byamuhigaga, ahungira mu kigo cya gisirikare ariko birangira abo mu muryango we babiguyemo.

Yabigarutseho mu buhamya yatangiye mu nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri.

Yavuze ko yabanje guhungira muri Zaire (RDC y’ubu), nyuma y’igihe gito atekereza ko nta mpamvu yo kuba mu nkambi muri metero zitarenga 500 uvuye aho bari batuye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Depite Mvano Nsabimana yabaye umuyobozi muri Komine ya Rwerere ubu iri mu Karere ka Rubavu.

Yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu, mu gihe kirenga imyaka 14 cyane cyane ihana imbibi na RDC.

Ni bwo yatangiye guhangana na bamwe mu basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bagiye bisuganyiriza ngo batere u Rwanda.

Habanje ALIR yaje guhindurirwa izina iba FDLR ndetse ikomeza umugambi w’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubu bakigenderaho.

Muri Komine ya Rwerere Mvano Etienne yakoragamo ashinzwe ibijyanye n’ibarura ry’abaturage, za FDLR yisheyo aba Konseye icyenda muri 12 bari bari bahari, hasigara batatu gusa. Ubwo n’abakozi bamwe na bamwe ba Komine ntizabasize.

Depite Mvano Yavuze ko na we ibyo bitero byabaga bimushakisha ariko akabirorokoka.

Yagize ati “Muri ibyo bitero nanjye baranshakatse barambura, ariko nange nari namenye iryo banga njya kwibera mu kigo cya gisirikare.”

Avuga ko bakimara kumubura bahise bahiga abagize umuryango we babajyana kubatata ngo babahe amakuru y’uko umuhungu wabo akorana na FPR birangira banabishe.

Mvano ati “ uko mundeba mpagaze aha ndi ubuhamya bwigendera. Impfu narokotse, ibitero narokotse ni Imana ibizi.”

Mu kiganiro uyu mudepite yigeze kugirana na IGIHE, yavuze ko hari n’ubwo FDLR yigeze kujya kumuhiga acikishwa n’abaturage bamutije ibitenge akagenda ameze nk’umugore, ubundi bagiye mu rugo rwe basanga yajyanye n’ikipe ya Etincelles FC gukina mu mujyi wa Kigali.

Ubwo FDRL yakomeje kugaba ibitero ariko bimwe na bimwe ntibyabahiraga, kuko rumwe mu ruhare Mvano yagize ni ukumenya byihuse amayeri yabo no kuvumbura ibimenyetso by’uko bari hafi gutera.

Yavuze ko hari nk’igihe yabonaga abaturage bari kugura amandazi cyane ku buryo budasanzwe agahita amenya ko abo muri FDRL bagiye gutera.

Yagize ati “Nk’ubu iyo nabaga ndi mu murenge nkabona Abanye-Congo bari kugura amandazi cyane nahitaga mbwira abasirikare nanjye nti murye muri menge ndabona amandazi yabaye amandazi. Barayakundaga rero kuko ni yo yabafataga mu nda kugira ngo bakore ingendo ndende, no kugenda mu mashyamba.”

Ikindi cyahishuraga ko FDLR iri hafi y’umupaka ni urujya n’uruza rw’abagore bashaka kwambuka baciye mu nzira z’ubusamo.

Yagize ati “ igihe cyose nabonaga ku mupaka hari urujya n’uruza rw’abagore bashaka kwambuka banyuze mu nzira zitemewe nahitaga menya ko abagabo baje begereye bugufi.”

Irindi banga ryabo yari yari yaravumbuye rigatuma ateguza abasirikare kare ni abahanuzi bazaga bagahanurira ku misozi bavuga ngo abantu biyeze.

Yagize ati” ukabona nk’umuhanuzi ku musozi avuga ati mwihane, intambara iraje, mwiyeze, kwiyeza rero twabaga tuzi ibyo ari byo twahitaga twitegura.”

Ibyo bimenyetso iyo babibonaga babiganiragaho n’abasirikare bakabona ko atari ubuhoro bakarya bari menge, kandi koko mu gihe gito bakabona ibitero biraje.

Mvano Nsanzimana Etienne yabaye Umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u rwanda mu 2024, nyuma yo kuva ku nshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana wo mu Karere ka Rubavu.

Depite Mvano Nsanzimana Etienne FDRL yashatse kumwica kenshi akarokoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages