Urupfu rwa Papa Francis wari ufite imyaka 88 rwashenguye benshi barimo na Antoine Cardinal Kambanda, akaba ari na Arikiyepiskopi wa Kigali, wagaragaje ko Papa Francis yari afite umutima wo gusura u Rwanda ariko akaba atabarutse atarahagera.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiriye kuri Pacis TV, kuri uyu wa 21 Mata 2025, nyuma y’umwanya muto hatangajwe urupfu rwa Papa Francis.
Ati “Twaramutumiye kuba yadusura. Ntabwo iwacu nyirizina yari bwahagere ariko yari abifite ku mutima.”
Cardinal Kambanda yagaragaje ko Papa Francis yagiye ashimira u Rwanda kubera urugendo rurimo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Yagiye adushimira adukomeza mu rugendo turimo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’abakirisitu kugira ngo tube urumuri n’umunyu waho turi nk’uko ivanjiri ibidusaba.”
Yakomeje avuga ko Papa Francis yakundaga abantu, agakunda Imana ndetse agafasha abakene n’abari mu kaga.
Ati “Yari umushumba ukunda abantu, ukunda Imana, mu rukundo rw’Imana rukomeye yari afite, agakunda n’abantu cyane cyane abakene, intamenyekana n’abari mu kaga.”
Papa Francis, yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.
Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa “yasubiye mu ngoro ya Data”.
Imyaka ishize y’ubuzima bwa Papa Francis yaranzwe n’uburwayi ku buryo yamaze igihe kinini mu bitaro avurwa indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!