00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yaretse kuba Umudiplomate ayoboka iy’igikoni: Inkuru itangaje ya Nicole Ansoni washinze Inka Steakhouse

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 14 April 2025 saa 07:39
Yasuwe :

Ku bakunda inyotse [inyama zokeje] zifite icyanga cyihariye, cyangwa igikoni kivugwaho kugira abatetsi bafite ukuboko kwiza, ntibashobora guca ku Kimihurura mu Rugando ngo barenge kuri ‘Inka Steakhouse’, iryo zina ubwo rivuze ko ari iwabo w’inyama z’inka zokeje, n’ubwo ari urugo rugari rubamo n’ibindi birenze ibyo.

Igitekerezo cyo gutangiza ubucuruzi bwo gutekera abantu cyangwa restaurant, cyahoze mu mutwe w’uwari umwana muto icyo gihe Nicole Ansoni, inzozi ze, zari ukuzaba umutetsi w’umwuga akajya agaburira abantu, nubwo bitamukundiye ko ari zo akurikira kuva mu mizo ya mbere, kuko nk’abandi babyeyi benshi, abe na bo ntibabishyikiraga, bumvaga agomba kwiga agakora mu biro akazi gatekanye.

Mu kiganiro na IGIHE, Ansoni yagize ati “Nkiri muto nashakaga kuzaba umutetsi, numvaga nazagira restaurant, nashakaga gukora ibijyanye no kwakira abantu, numvaga nshaka kuzikorera…Ariko mama wanjye by’umwihariko ntabwo ari ko yabishakaga, kuko kuri we, yashakaga ko ngira akazi gatekanye, kandi ni ko ababyeyi bose bameze, bifuza ko abana babo bakora akazi kabaha umutekano w’imibereho.”

Uko ni ko uwarotaga kuzaba umutetsi yayobotse iyo kwiga Politiki n’Ububanyi n’Amahanga, inzira yanakomeje ubwo yari arangije kwiga, yinjira muri dipolomasi, akora ako kazi imyaka igera kuri ibiri, ariko wa mugani wa wa mwanditsi wo muri Bibiliya wavuze ngo “Ishyaka ry’inzu yawe rirandya”, na Ansoni ishyaka ryo kwikorera no gukora ibyo yakuze akunda kandi arota ryaramuriye bituma ava muri dipolomasi ayoboka iy’igikoni.

Yavuze ko ikindi cyatumye akunda ibyo kwakira abantu na restaurant, byatewe n’umuryango yavukiyemo. Ansoni avuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda n’undi ukomoka muri Ethiopia, avuga ko imico y’ibyo bihugu byombi ihuriye ku kwakirana urugwiro abantu, bikaba na we byaramukundishije kwakira abantu.

Ikindi ati “Biri mu muco w’Abanyafurika gukunda kwakira abantu no kubazimanira, ntibishoboka ko wasura Umunya-Afurika ngo ugende atakuzimaniye.”

Yavuze ko impamvu yise restaurant ye ‘Inka Steakhouse’, ari uko kuri we yumva inyama ari ikimenyetso cy’urukundo, ko iyo uzimaniye umuntu inyama uba umweretse urukundo. Ikindi ngo yashyizemo izina ry’Ikinyarwanda kugira ngo yerekane ko ari inyama z’inka zo mu Rwanda.

Ati “Ubwo nahitagamo gutangiza restaurant, naravuze nti sindi Umutaliyani ntabwo nzagira restaurant y’Intaliyani, sindi Umufaransa sinzagira restaurant y’Infaransa, nashakaga ikintu gitandukanye...nabonye ko abantu benshi bakunda inyama, ariko hakaba nta hantu hari hahari umuntu yari kujya hihariye ngo abone inyama nziza…rero nashakaga ko umuntu naza hano azamenya ko ari kurya inyama z’inka zo mu Rwanda, ni yo mpamvu yo kuyita Inka.”

Yavuze ko n’ahandi hose iyi restaurant izashingwa mu bindi bihugu izagumana iryo zina, bitume bizamura izina ry’igihugu, abantu bamenye ko bari kurya inyama z’inka zo mu Rwanda.

Yavuze ko akiyita iryo zina, benshi bamuteye imijugujugu, bati “ni gute yakora ibi bintu, ntabwo azi umuco, tunywa amata y’inka ntabwo turya inka” n’ibindi, ariko yavuze ko kuri we Inka Steakhouse ari “ibaruwa y’urukundo yandikiye u Rwanda.”

Ansoni yavuze ko kuyita iryo zina ry’Ikinyarwanda no kuyishinga mu Rwanda bivuze kinini kuri we, ati “Sinari kubasha gutera imbere ahandi hose nari kujya ku Isi, kuko hano numva nshyigikiwe na Guverinoma, ibikorwaremezo bihari bimfasha kubaho mu nzozi zanjye, kandi nkazibaho ndi mu rugo. Ntako bisa.”

Gutangira ntibyari inzira iharuye

Ansoni yavuze ko ikintu cyamugoye cya mbere ubwo yari agiye gutangira kwikorera, ndetse kinagora benshi mu bashaka gutangira kwikorera, ari ubwoba no kwishidikanyaho.

Ati “Imbogamizi ya mbere ku muntu ushaka kwikorera ni uguhangana no kwishidikanyaho, urabizi ufite igitekerezo ndetse wagitekerejeho neza, wasuzumye imbogamizi zirimo, wakoze imbanzirizamushinga, ufite igishoro cyo gutangira cyangwa hari uwashimye igitekerezo cyawe wemeye kugushoramo, ariko intambara ikomeye ni wowe ubwawe, ni ubwoba.”

“Ugatangira kwibaza uti ese nabikora, nabishobora? Ese ndi nde wo kuba nakora ibi? Ese mbireke?”

Yavuze ko uko kwishidikanyaho umuntu agira mbere yo gutangira ari yo mbogamizi ikomeye, avuga ko bifasha iyo ufite abantu bakuri hafi, bagutera umwete, bakubwira ko ufite ubumenyi, ko wabikora.

Ansoni yavuze ko ibyo na we ari byo byamufashije guhangana n’uko kwishidikanyaho, yavuze ko yabawe hafi na benshi bo mu muryango we basanzwe ari abikorera, bamubwira ko afite ubumenyi bwatuma abikora, kandi ko n’iyo bitagenda neza, afite impamyabumenyi yo mu ishuri yasubira gukorera abandi.

Ku itariki ya 17 Ugushyingo 2016, ni bwo inzozi za Nicole Ansoni z’igihe kirekire zabaye impamo ku mugaragaro, ubwo Inka Steakhouse yatangiraga. Kuva ubwo yagiye itera imbere iha akazi benshi, ndetse benshi bagenda bayungukiramo ubumenyi mu bijyanye no kwakira abantu, nubwo Ansoni agaragaza ko icyo gihe mu itangira byari bigoye kuko kubona abakozi babishoboye byari bigoye.

Ati “Indi mbogamizi ikomeye yari abakozi, urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli ruracyari rushya mu Rwanda…Ubwo natangiraga byari bigoye, wabonaga abanyeshuri barangije mu mashuri y’ubukerarugendo no kwakira abantu, ariko ugasanga nta bumenyingiro bafite…ubwo ikindi cyashoboraga ni ugukoresha abari basanzwe bakora ahandi, ari ko icyo gihe bigasaba kureba ku myitwarire kuruta ibindi, kuko ubumenyi bwakwigwa, ariko imyitwarire mibi biragoye kuyihindura mu muntu.”

Kuva icyo gihe Inka Steakhouse yatangiye kuba ikimenyabose ndetse abayigannye bakayishima, ibyatumye mu 2019 ihabwa igihembo cya restaurant nziza y’umwaka, ndetse mu 2020 ihabwa igihembo nk’icyo na Rwanda Chamber of Tourism.

Ansoni avuga ko hari benshi bamufatiraho icyitegererezo, ndetse hari benshi agerageza gufasha baba abamunyura imbere nk’abakozi be, hari abavamo bakabona andi mahirwe yisumbuyeho, ndetse n’abandi bashaka kwikorera by’umwihariko abana b’abakobwa.

Ati “Nizerera mu gutoza abandi, kuko nanjye gutozwa ni byo byangize uwo ndiwe…rero iyo ngize uwo mbere icyitegererezo, ni byiza, ariko icy’ingenzi kurushaho kuri njye, ni ukurenga kuba icyitegererezo gusa ukagira n’uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.”

Kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, Nicole Ansoni, yarabitangiye kuko afasha muri gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri, aho atera inkunga ibigo by’amashuri bitandukanye, bigaragaza gutsinda neza kandi byigaho abana benshi batishoboye, mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri.

Ati “Iyo nshoboye kugira uruhare mu kugirira umumaro abaturage b’aho ubucuruzi bwanjye buri, mba nzi ko, uretse kuba nkora ibyo nkunda, hari n’ikindi kintu cyiza kiri kuba aho nkorera.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .